RDC: Nyuma yo kwiyita intumwa ya Yesu ya 13 Koffi Olomide agiye gushyira ahagaragara Album ye yanyuma mu muziki
- 16/10/2015
- Hashize 9 years
Umuhanzi Koffi Olomide ukomoka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aratangaza ko nyuma yo kuba yarabaye intumwa ya 13 ya Yesu agiye gusohora Album ye yise “13 ème Apotre’’ bisobanura “Intumwa ya 13. Iyi ikazaba ari iya nyuma mu ze nk’uko abivuga
Ubwo yabazwaga na Radiyo Okapi dukesha iyi nkuru impamvu album ye yayise iryo zina, Koffi yasubije ko impamvu ari uko yiyumva mu by’ukuri nk’intumwa ya Yesu.
Abajijwe impamvu yahisemo kwiyita “Intumwa ya 13’’ kandi Yesu yari afite intumwa 12 gusa, Koffi yagize ati“Nta mpamvu hatabaho intumwa y’umwirabura’’.
Yakomeje agira ati “Habayeho abirabura bakabaye barabaye intumwa za Yesu nka Mandella, Martin Luther King, Bob Marley, Mohammed Ali n’abandi”.
Koffi kandi yavuze ko nyuma yo gusohora album yise “Petit Frere ya Jesus’’ bisobanura murumuna wa Yesu, ngo byari ngombwa ko asohora iyitwa “Intumwa ya 13’’ ikaba ari nayo ya nyuma mu muziki amazeemo imyaka myinshi.
Koffi yasoje agira ati“Icyo ndi cyo cyose ndetse n’byo mfite byose ni Yesu’’.
Koffi Olomise yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Monde arabe, Etat Major, Efrakata n’izindi. Yari aherutse kwiyita Vieux Ebola izina na ryo ritavuzweho rumwe.
Uyu muhanzi w’umunyekongo abarirwa mu bakire bitewe n’umutungo afite ukomoka ku buhanzi ndetse n’indi mirimo ibyara inyungu akora.
Yanditswe na Eddie M/Muhabura.rw