RDC: Nyuma yo kuzahaza M23 nawe yasezeye kumirimo ye manda ye itarangiye (Martin Kobler)

  • admin
  • 02/09/2015
  • Hashize 9 years

Kuri uyu wa 02 Nzeri 2015 amakuru dukesha Radio okapi aremeza ko Martin Kobler umunyamabanga mukuru wari uhagarariye MONUSCO ( ingabo Zishinzwe kugarura umutekano n’amahoro hariya mu gihugu cya RDC) kuri ubu yamaze kwegura ku mirimo ye.

Ibi byatangajwe n’Ushinzwe gutanga amakuru muri MONUSCO bwana Charles Baramba ku mugaragaro munama y’abanyamakuru aho yavuzeko Martin Kobler atakiri umunyamabanga wa l’ONU muri iki gihugu cya RDC, ibi kandi bikaba byagaragaye kurubuga rwa tweet rwa MONUSCO mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu 02 Nzeri.



Martin Kobler wamaze kwegura ku mirimo yo kuyobora MONUSCO

Uyu Martin akaba yarahawe iyi mirimo yo kuyobora ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri RDC mu kwezi kwa karindwi 2013 ayihawe n’umunyamabanga mukuru wa l’ONU Ban Ki-moon

Tubibutse ko uyu Martin Kobler yeguye ku mirimo ye mugihe hari hateganijwe ko azagaragaza imbere y’akanama gashinzwe umutekano ka l’ONU rapport igaragaza uburyo umutekano uhagaze hariya muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo

Yanditswe na Akayezu Snappy/muhabura.rw

  • admin
  • 02/09/2015
  • Hashize 9 years