RDC: Isenyerwa ry’imiryango ituriye Imipaka y’Urwanda na Congo ryateje ihungabana.Igoma

  • admin
  • 28/08/2015
  • Hashize 9 years

Ni mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kane ushize tariki 27, I Kinshasa muri Republica Iharanira Demukarasi ya Congo, iki kiganiro cyari kiyobowe n’umuyobozi mukuru wa MONUSCO Martin Kobler ari kumwe n’intumwa idasanzwe ya Leta zunze ubumwe mu Karere k’ibiyaga bigari bwana Thomas Periello baganira kubibzo byugarije Congo harimo umutekano mukeya urimo kuvugwa kubakoresha imipaka ya RDC



Imwe mu miryango yasenyewe amazu

Commission ishinzwe gukurikirana imipaka y’u Rwanda na RDC yatangiye ku wagatatu w’iki cyumweru ikurikirana bamwe mubaturage basenyewe amazu yabo mugace ka Kivu y’Amajyaruguru amakuru dukesha Radio okapi ivugira I Kinshasa mu gihugu cya RDC ni uko imwe mu miryango ya hariya I Goma ndetse no muri kivu y’amajyaruguru yasenyewe amazu ndetse n’imwe mu mitungo yabo ikangizwa kuburyo bukabije cyane.

Umwe mu bahagarariye iyo Commission ishinzwe imipaka hariya muri kariya gace bwana Roger Roger Rachidi Tumbula yatangajeko ayo mazu yasenywe yari yubatse muburyo budakurikije amategeko akaba ari nayo mpamvu yasenywe



Ministre w’intebe Augustin Matata

Ministre w’intebe wa hariya muri RDC bwana Augustin Matata Pono Mapon yatangarije izo ntumwa za MONUSCO zari zitabiriye iyo nama y’abanyamakuru yabaye kumunsi w’ejo ko hariho gahunda yihariya yo gukusanya amakuru y’abaturage bosebatuye ku mipaka ya Congo mu rwego rwo kubacungira umutekano no kubatuza mu mahoro.


By Akayezu Snappy

  • admin
  • 28/08/2015
  • Hashize 9 years