RDC: Hongeye kugaragara abarwayi babiri b’icyorezo cya Ebola

  • admin
  • 26/12/2019
  • Hashize 4 years

Mu gace k’ubuzima ka Kalunguta muri Kivu y’Amajyaruguru hagaragaye abarwayi babiri ba Ebola.Ni nyuma y’iminsi igera kuri 63 hatagaragara abafite iyi ndwara muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nk’uko byatangajwe n’ubunyamabanga bwa komite ishinzwe kurwanya Ebola muri Kivu y’Amajyaruguru.

Kalunguta iri muri teritwari ya Beni hafi mu birometero 20 mu majyarugura y’umujyi wa Butembo ahakunze kugaragara abarwayi b’iyi ndwara benshi muri RDC.

Abarwayi babiri bagaragaweho iyi ndwara barimo umwana w’umukobwa w’imyaka 7 y’amavuko wigeze guhabwa urukingo mu mwaka wa 2018 ariko ntabwo yari yaramenyekanye ngo akomeze gukurikiranwa.

Undi nawe ni umukobwa muto w’imyaka itanu y’amavuko.Gusa we ntabwo yahawe urukingo ndetse nta n’ubwo yari yarashyizwe ku rutonde rw’abantu bagomba kwirindwa gukorwaho ngo atanduza abandi nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Actualite cd ibivuga.

Raporo yatangajwe n’ikipe ishizwe kurwanya iyi ndwara iragira iti”Uyu mwana yaheze mu rugo iwabo bamucunga nta buvuzi yabonye.Kuva tariki 20 kubeza 24 Ukuboza uyu mwaka yari arwariye mu ivuriro rya Mbukudu aho yoherejwe ku kigo nderabuzima cya Avo mu cyanya cy’ubuvuzi cya Kanyihunga nyuma y’uko agaragaje ibimenyetso bya Ebola birimo,impiswi, kwituma amaraso,kubabara mu ngingo n’ibindi.Yaherekejwe na se ndetse na nyina wabo bari kuri moto”.

Nyuma y’uko habonetse abo barwayi,ikipe yabashinzwe kurwanya iki cyorezo yatangije iperereza kugira ngo hatahurwe aho bakomoye ubwo bwandu ndetse n’abantu bose bakoranyeho n’abo barwayi.Kugeza ubu 15 nibo bamaze kuboneka ko bakoranyeho nabo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/12/2019
  • Hashize 4 years