RDC: Abapolisi 700 biteguye kuzahangana n’abazigaragambya mu gihe cy’amatora batangiye imyitozo

  • admin
  • 11/11/2015
  • Hashize 8 years

Aba Polisi 700 batangiye imyitozo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ugushyingo mu gace ka Bunia aba ba polisi bakaba bazifashishwa mu gucunga umutekano mu gihugu cya Congo ubwo hazaba haba amatora y’umukuru w’Igihugu mu mpera z’umwaka wa 2016.

Radio Okapi yatangaje iyi nkuru ivuga ko Iyi myitozo yo ku rwego rwo hejuru izaba mu byiciro bitandukanye nk’uko byatangajwe na Amelie Gebjou uhagarariye aba polisi mu L’ONU Amelie kandi Yavuze ko iyi myitozo yemejwe na Monusco mu mwanzuro wafashwe n’akanama ka L’ONU gashinzwe umutekano mu ngingo ya 2147 na 2211. Sosiyete sivile yo iravuga ko imyitozo uko yaba imeze kose atariyo ishobora gukemura ikibazo mu gihe aba polisi ubwabo batafashwwe neza, ikindi kandi ngi aho kugirango babahe imyitozo bakwiye kubongerera ubushobozi ndetse bakabaha n’umushahara kugirango aba ba polisi babashe gucunga umutekano neza.

Abandi bavugizi b’abaturage bavuzeko imyitozo ntakintu ishobora kuba imaze mu gihe aba ba polisi badafite muri bo gukunda igihugu, Kukitangira ndetse no kugicungira umutekano. Tubibutse ko muri iki gihugu cya Leta iharanira Demukarasi ya Congo biteganijwe ko mu mpera z’umwaka wa 2016 aribwo amatora y’umukuru w’igihugu uzaba usimbura Perezida uriho ubu ariwe Joseph Kabila

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/11/2015
  • Hashize 8 years