RCS ivuga ko buri mugororwa agomba kuzajya arangiza igifungo afite impamyabumenyi

  • admin
  • 16/05/2019
  • Hashize 5 years

Komiseri Mukuru wa RCS, IGP George Rwigamba, avuga ko gereza zose mu gihugu zigomba kwigishirizwamo imyuga n’ubumenyingiro, uretse iy’abana i Nyagatare yo itanga uburezi rusange bw’ibanze bw’imyaka 12.

Kuri uyu wa 16 Gicurasi 2019 ubwo uyu muyobozi yatangizaga itangwa ry’impamyabumenyi ku bagororwa 121 bafungiwe muri gereza ya Rwamagana,yavuze ko bifuza ko umuntu wese uzajya ajya kugororwa yajya ahava Hari icyo ashobora kuba yagirira umumaro umuryango we.

Komiseri Rwigamba ati “Turifuza ko uje hano wese (muri gereza) agomba kuhava afitiye akamaro umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange, akoresheje ubumenyi yahakuye”.

Naho ku bagororerwa I Nyagatare(abana) ntabwo bazarebwa niyi gahunda igomba gukomereza mu magereza yose uko ari 13 mu gihugu hose.

Ati”Abigira imyuga muri gereza bo ni hafi ya bose uretse uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 butangirwa muri gereza y’abana i Nyagatare”.

Akomeza agira ati“Gahunda yo gutanga impamyabumenyi izakomereza mu magereza yose uko ari 13 mu gihugu, ariko abatazi gusoma no kwandika bagomba kubanza kubitozwa mbere yo gutangira kwiga imyuga”.

isuzumabumenyi ryakoze risanga abagororwa bigira imyuga muri gereza bafite byinshi barusha abatekinisiye bo hanze nk’uko byemezwa n’Ishuri Rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic).

Alexis Ruberwa, Umuyobozi muri iri shuri wungirije ushinzwe Imari n’Ubukungu,ati”Nta kintu na kimwe abenjeniyeri bo hanze ya gereza babarusha.Ubumenyi bwabo bwarasuzumwe neza, murabona inyubako za gereza bubatse ko zujuje ubuziranenge bwose busabwa”.

Nk’uko Ruberwa akomeza abivuga, ngo Hari igihe asanga abagororwa bagomba gukosora abandi bafundi bo hanze ya gereza, kugera ku rwego rwo kuberekera uko batera utwuma twifashishwa mu gucana no kuzimya umuriro w’amashanyarazi.

Ndikubwimana Saidi wize ibijyanye n’ubwubatsi ndetse n’umwigisha we witwa Ndagijimana Denis, bahamya ko muri gereza ari ahantu higishirizwa imyuga neza bitewe n’uko biga bakora kandi nta birangaza bihari.

Mu myuga y’ibanze yigishirizwa muri gereza harimo kubaka, gusudira, kubaza kudoda, amashanyarazi, gukora mu by’amazi(plumbing), hakiyongeraho gusoma no kwandika ndetse n’uburere mboneragihugu.

RCS yishimira akamaro k, aba banyeshuri kuko bayubakiye inyubako eshanu z’amagorofa n’amacumbi y’abacungagereza muri iyi myaka ibiri ishize, ikaba ari imirimo y’amaboko ngo yari ifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 30.

Biteganyijwe ko muri uku kwezi kwa Gicurasi hazatangwa impamyabumenyi ku bagororwa 937 bari mu magereza arindwi ya Rwamagana, Ngoma, Muhanga, Nyanza, Huye, Nyamagabe na Nyarugenge.



Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/05/2019
  • Hashize 5 years