Rayon Sports yongeye guha isomo Kiyovu nyuma yo ku yimanura mu cyiciro cya kabiri

  • admin
  • 16/10/2017
  • Hashize 7 years

Rayon Sports yasubiriye Kiyovu Sports iyitsinda ibitego 2-0 muri shampiyona nyuma yo kuba yari yayimanuye mu cyiciro cya kabiri umwaka ushize.

Uwo mukino wari witezwe n’abantu batandukanye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ukwakira 2017, ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Usengimana Faustin ndetse na Nahimana Shassir byose mu gice cya kabiri.

Igice cya mbere cyo cyari cyarangiye ari ubusa ku bundi mu gihe Kiyovu Sports yabonye amahirwe menshi yo gutsinda ibitego, ariko ntiyabyaze umusaruro.

Rayon Sports yasubiraga Kiyovu kuko no mu mwaka ushize mu mikino yo kwishyura na bwo yayitsinze ibitego 2-1 imanuka mu cyiciro cya kabiri.

Abakinnyi babanjemo

Rayon Sports : Ndayishimiye Eric Bakame, Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Mukunzi Yannick, Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir, Bimenyimana Bonfils Caleb, Mugisha Gilbert , Manishimwe Djaber

Kiyovu : Ndoli Jean Claude, Mbogo Ally, Ally Hassan, Ahoyikuye Jean Paul, Uwihoreye Jean Paul, Habamohoro Vincent, Mugheni Fabrice, Mustapha Francis, Habyarimana Innocent, Djuma Nizeyimana, Vino Ramadhan

Hari hashize amezi ane yuzuye neza aya makipe ahuye, kuko ubwo zaherukaga gukina hari ku itariki 15/06/2017, ubwo Rayon Sports yatsindaga Kiyovu bikayiviramo no guhita isubira mu cyiciro cya kabiri, gusa iza kugaruka mu cya mbere kuko Isonga Fc yahise isezera , none Rayon Sports yongeye kuyitsinda ibitego 2-0 nanone ku itariki 15/10/2017

Ku munota wa 5 w’umukino, ikipe ya Kiyovu Sports yabonye amahirwe yashobora kuvamo igitego, Moustapha Francis agerageje gushota Bakame awukuramo

Ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje kurusha ikipe ya Rayon Sports, aho abakinnyi barimo Djuma, Mugheni na Moustapha Francis bari bazonze ikipe ya Rayon Sports, bituma banabona koruneri eshanu mu minota 25 ya mbere.

Ku munota wa 26 w’umukino, Mugisha Gilbert wari ubanjemo umukino wa mbere muri Rayon Sports, yaje gusimburwa na Nova Bayama ku munota wa 26.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/10/2017
  • Hashize 7 years