Rayon Sports na APR FC zamaze gukatisha itike yo gukina umukino wa nyuma

  • admin
  • 02/07/2016
  • Hashize 8 years

Rayon Sports na APR FC zamaze gukatisha itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro nyuma yo kwitwara neza muri ½ zitsinda amakipe byari bihanganye.


Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego bitatu kuri bibiri ku mukino wo kwishyura wabereye ku kibuga cya Muhanga ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu .

Umurundi Kwizera Pierrot niwe wafunguye amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports ku ishoti rikomeye yateye, umunyezamu Bate Shamiru ntiyamenya aho umupira waciye.

Kabura Muhamed wa AS Kigali yishyuye igitego nyuma y’iminota 7 biturutse ku makosa y’ab’inyuma ba Rayon Sports. AS Kigali yakomeje kotsa Rayon Sports igitutu maze ku munota wa 34, Mico Justin ashyiramo igitego cya kabiri kuri ‘Coup Franc’.

Rayon Sports yahise igaruka mu mukino maze rutahizamu ukomoka muri Mali, Ismaila Diarra atsinda igitego cya kabiri ku mupira mwiza yari ahawe na Dominique Savio Nshuti.

Kwizera Pierrot wigaragaje cyane kuri uyu mukino, yatsinze igitego cya gatatu cya Rayon Sports, nyuma y’ikosa ryari rikozwe n’umunyezamu wa AS Kigali afatira umupira inyuma y’urubuga rwe.

Amakipe yagiye kuruhuka Rayon Sports iri imbere n’ibitego bitatu kuri bibiri.

Igice cya kabiri, nta mpinduka cyagaragaje amakipe yombi yakinnye acunganwa ndetse n’uburyo bwabonetse ku mpande zombi ntibwatanga umusaruro.

Umukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe. Rayon Sports ikomeje ku bitego bine kuri bitatu bya AS Kigali mu mikino yombi.

Ku rundi ruhande, APR FC yatsinze Espoir igitego kimwe ku busa cya Djihad Bizimana ihita ibona itike yo kwerekeza ku mukino wa nyuma ku bitego bibiri mu mikino yombi. Umukino ubanza wabereye i Rusizi, amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe.

APR FC izacakirana na Rayon Sports iheruka kuyinyagira ibitego bine ku busa muri shampiyona.

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uteganyijwe kuri uyu wa mbere, taliki ya 4 Nyakanga 2016 uzahurirana n’umunsi wo Kwibohora.




Yanditswe na Ubwanditsi/muhabura.rw

  • admin
  • 02/07/2016
  • Hashize 8 years