Rayon sport igiye gutakaza abakinnyi babiri bakomeye

  • admin
  • 12/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ikipe ya Rayon sport Fc yaba igiye gutakaza Abakinnyi babiri bayo harimo myugariro Imanishimwe Emmanuel na rutahizamu Ismaila Diarra bategerejwe mu gihugu cya Kenya mu mpera z’iki Cyumweru, aho bazajya gukinira ikipe ya AFC Leoprds itozwa na Ivan Minnaert.

Aba bakinnyi babiri ni bamwe mu bategerejwe muri iyi kipe ifite abafana batari bake muri Kenya, kimwe n’undi munya-Mali Mousa Sissoko wakiniraga AC Djoliba. Uyu we, yari ategerejwe muri Kenya kuri uyu wa Mbere, ariko azagera mu ikipe kuwa Gatatu nyuma yo kugira ikibazo cya tike y’indege. “Sissoko yagombaga kuza kuri uyu wa Mbere ariko yaje kugira ikibazo cya tike y’indege, kubw’ibyo tumutegereje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Bitarenze impera z’iki Cyumweru tuzakira Emmanul na Diarra kuko bagomba kuza nyuma yo gusoza umwaka w’imikino muri Rayon.”- umutoza Ivan Minnert atangariza Capital Sport,

Ivan Minnaert yakomeje atangaza ko kugira aba basore batatu b’abanyamahanga, bizamufasha kugira ikipe ihangana, ndetse izakomereza aho yari ageze, dore ko mu mpera z’icyumweru gishize, kuwa Gatandatu, AFC Leopards yatsinze Thika United ibitego 4-0. “Ahazaza ha AFC Leporads hagiye kuba heza. Sissoko, Diarra na Emmanuel bose bazaza, bitume tugira ikipe ishoboye guhangana. Ntabwo twavuga ngo tuzahita tubigeraho ariko tuzagerageza buri munsi.”

Kugeza ubu, ikipe ya AFC Leopards iri ku mwanya wa 11 n’amanota 20 nyuma y’imikino 17 imaze gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri iki gihugu cya Kenya.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/07/2016
  • Hashize 8 years