Raporo ya ONU igaragaza ko ubwandu bwa SIDA bwiyongereye mu bihugu hafi 50

  • admin
  • 20/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Icyegeranyo gishya cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, kigaragaza ko ubwandu bwa virusi itera SIDA buri kwiyongera mu bihugu hafi 50.

Iki cyegeranyo kigaragaza ko kimwe cya kabiri cy’abantu bashya bandura virusi itera SIDA batabona imiti bacyeneye yo kubafasha gukomeza kubaho.

Ku isi hose hafi abantu miliyoni 37 babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Iyi virusi ihitana abantu hafi miliyoni imwe buri mwaka.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, riratanga impuruza ko ibikorwa byo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA birikugenda biguruntege ku isi hose.

Ariko uduce tw’ Afurika y’iburasirazuba n’iy’amajyepfo – uduce ubundi dufite ubwandu bwa virusi ya SIDA buri hejuru kurusha ahandi – twesheje umuhigo mu kugabanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.

Iri shami rya ONU risanga impamvu ari uko ibihugu byo muri utwo duce byakajije umurego mu bikorwa by’ubukangurambaga kandi benshi mu babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA bakaba bafata imiti ibafasha gukomeza kubaho.

Iyo miti inafasha mu kugabanya ikwirakwira rya virusi ya SIDA.

Ku rundi ruhande ariko, Afurika y’iburengerazuba n’iyo hagati, zasigaye inyuma.

Bitatu cya kane by’abana na buri bantu batatu muri batanu bakuze bakeneye imiti igabanya ubwandu bwa virusi ya SIDA, ntibayibona.

Icyegeranyo cy’iri shami rya ONU kigaragaza ko Nigeria by’umwihariko, yateye intambwe nto cyane mu kurwanya SIDA, nubwo bwose ifite ubwandu bwa virusi itera SIDA buri ku kigero cyo hejuru.

Iki cyegeranyo kigaragaza kandi ko ipfunwe no guhabwa akato bikiriho cyane muri byinshi mu bihugu ku babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Mu bihugu bimwe, abantu barenga kimwe cya kabiri cy’ababajijwe bavuze ko bumva abana babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA badakwiye kwiga hamwe n’abana badafite ubwandu bw’iyo virusi.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 20/07/2018
  • Hashize 6 years