Raheem Sterling ngo aracyafitiye ikipe y’Ubwongereza akamaro

  • admin
  • 30/06/2016
  • Hashize 8 years

Raheem Sterling w’imyaka 22 ngo ntaragera ku rwego rwo gutakarizwa icyizere nk’uko Phil Thompson umwe mu bakoze bo kuri TV ya Soccer Saturday yo mu bwongwereza abibona. Ngo n’ubwo aakoreshejwe ku mukino banganyijemo na Slovakia, aracyari ingirakamaro. Ibi byavuzwe nyuma y’uko uyu musore usanzwe ukinira ikipe ya Manchester City amaze kukurwaho amaboko n’umutoza w’Ubwongereza Roy Hodgson. Byari bimaze gufata indi ntera kuko mu mpera z’icyi cyumweru n’umutoza we mushya mu ikipe ya M.City Pep Guardiola yaje kumuhamagara maze akamubwira amagambo y’ihumure.

Sterling ni umwe mu basore batangaga icyizere mu mupira w’ubwongereza w’ahazaza. Ubwo yari akiri mu ikipe ya Liverpool yari kizigenza. Ibi byaje gutuma yifuzwa na Manchester City maze nawe ntiyazuyaza akururwa n’agatubutse bari bamaze kumwemerera. Gusa mu kuva muri Liverpool yanavugaga ko ngo ashaka kujya mu ikipe itwara ibikombe. Akigera muri Man City byagaragaye ko asubiye inyuma kubera ko uburya yari umutoni muri liverpool si ko byakomeje muri City kubera abandi basitari. Byakubitaniyeh n’imvune yagize muri season ishize maze atangira kujya anabura umwanya wo gukina. Ibi ariko ntibyatumye adahabwa amahirwe yo kujya abanzwamo muri iyi euro n’ubwo yaje gusa nk’uyateye inyoni. Ikipe ye y’ubwongereza yakinnye imikino itatu mu matsinda. Uyu musore yakinnyemo uwo banganyijemo na Russia 1-1 arawurangiza, uwo batsinzemo Whales 2-1 yakinnye igice cya mbere gusa maze bakimukuramo ikipe ye yishyura igitego yari yabanjwe na Whales ari nako ishyiramo icy’insinzi cyatsinzwe na Danniel Sturridge. Ku mukino wa gatatu banganyujemo na Slovakia wo ntiyigeze arunguruka mu kibuga. Ibi byatangiye ku mukino wambere ubwo abafana b’ubwongereza bose batahaga bikoma uyu mukinnyi bavugako ntacyo yamaze. Gusa ibi ngo ntabwo Phil abibonamo ubuswa ahubwo ngo ni ukwiburira icyizere kandi ngo ni akazi k’umutoza ko kongera kwegera uyu musore maze akamubyaza umusaruro.

Phil wahoze ari umukinyi wa Liverpool yavuze ibi nyuma y’uko na Pep Guardiola ugiye kuzatoza Sterling muri club ya Man.City na we amuhamagariye kuri telefone y ngendanwa maze akamuhumuriza amubwira ko nta byacitse ko bigishoboka. Ni muri urwo rwego Guardiola yanijeje Sterling ko nga azamubera urufunguzo mu kazi ke muri City. Abarebera hafi ibya Sterling bakavuga ko kuva yava muri Liverpool nta bihe byiza yari yongera kugira ahanini ngo bitewe n’uko muri Liverpool yari umutoni ariko yagera muri City akaba umuntu utitaweho kuko yahasanze benshi bamurenze.



Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/06/2016
  • Hashize 8 years