PSD yatangiye gukusanya ibitekerezo bitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kanama 2017

  • admin
  • 24/01/2017
  • Hashize 7 years

Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’abaturage mu ntara zitandukanye bahuriye hamwe bakusanya ibitekerezo bitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kanama 2017, banaganira ku gushyigikira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ n’izindi zigamije iterambere ry’abaturage.

Uretse ibyerekeye amatora, Inama y’Intara y’Amagepfo y’ishyaka PSD yanabereyemo n’ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda n’ubuhinzi bujyanye no kuhira imyaka, cyane ko muri ibi bihe ibiribwa byagabanutse ku isoko kubera izuba ryavuye igihe kirekire.

Mu kiganiro cya Ndi Umunyarwanda, Dr Iyamuremye Augustin, yagarutswe ku bitangazamakuru byo hanze n’imwe mu miryango ikorera mu mahanga igapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakananenga gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Ibiganiro by’abagize Inama y’Intara y’Amajyepfo, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’ Imibereho Myiza y ‘Abaturage(PSD), Dr Ngabitsinze J.Chrysostome, kuri iki Cyumweru, yavuze ko abagize izi nama zihuje abagize komite z’Uturere bungurana ibitekerezo bategura kongere z’Uturere zizatangirwamo ibitekerezo bizafasha ishyaka gutegura gahunda izamurikirwa Abanyarwanda mu matora yimirijwe imbere ya Perezida wa Repubulika.

Ibi ni na byo Senateri Niyongana Garican, Perezida w’Ishyaka PSD mu Ntara y’Amajyepfo, yashimangiye agaragaza ko birimo gutegura Kongere y’igihugu ari nayo izavugirwamo gahunda y’amatora y’Umukuru w’Igihugu nk’uko muri kongere iheruka abayoboke bemeje ko PSD izaba ifite Umukandida wayo izashyigikira.

Yagize ati “Kuko ibitekerezo bigomba kuva hasi, muri iyi nama twigiye hamwe uburyo tugomba gutegura kongere z’uturere, ibizazivamo nibyo bizajyanwa muri Kongere y’Igihugu izafata umwanzuro kuri ayo matora ya Perezida wa Repubulika twimirije imbere.”

Abayoboke b’iri shyaka bavuga ko batazihanganira abatobera abanyarwanda bagamije gusenya gahunda nziza ya Ndi Umunyarwanda, kandi ariwo musingi w’ubumwe n’ubwiye n’icyomoro ku banyarwanda.

Kubw’ibyo, biyemeje ko bazafata iya mbere kubeshyuza abavuga nabi Ndi Umunyarwanda, bakagaragaza ukuri n’ibyiza byayo imaze kugeza ku banyarwanda.

Uretse ibyo, nyuma y’ikiganiro cy’ubuhinzi cyatanzwe na Prof Gatari Callixte, abayoboke ba PSD mu Ntara y ‘Amajyepfo bashyigikiye ko ubuhinzi bwongerwamo imbaraga kugira ngo abaturage babwunve, bamenye icyo gukora kugira ngo bazamure umusaruro, banihaze mu biribwa.

Bashyigikiye politike y’ihuza ry’ubutaka no gutuza abaturage mu midugudu kugira ngo ubutaka buhingwa bwiyongere, banakangurira abaturage gushyira imbaraga hamwe bakorera mu makoperative kugira ngo babone ibikoresho by’ubuhinzi n’inguzanyo mu buryo buboroheye .

Mu bibazo byagaragajwe nk’uko Senateri Garican Niyongana abivuga, harimo ko iyo izuba ribaye ryinshi bitera amapfa, imvura yaba nyinshi nayo ikangiza imyaka, bashyigikira ko buri muturage yakuhira imyaka ye , kandi hakarebwa uburyo abaturage batega amazi aho kubangiriza akazabafasha mu kuhira imyaka yabo ari nako gahunda yo kuhira imyaka hakoreshejwe imashini yakomeza gutezwa imbere.

Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’abaturage mu ntara zitandukanye bahuriye hamwe bakusanya ibitekerezo bitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kanama 2017

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/01/2017
  • Hashize 7 years