Kigali: Prince Kid’ yasabye anakwa Miss Iradukunda Elsa [REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/08/2023
  • Hashize 8 months
Image

 Ishimwe Dieudonné benshi bazi nka Prince Kid yasabye anakwa Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017.

Aba bombi urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa cyane ubwo miss Elsa yarwaniraga ishyaka Prince Kid nyuma y’uko mu 2022 atawe muri yombi , akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yari amaze imyaka isaga 10 ategura.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, muri salle ya Djalia witabirwa n’abantu batandukanye barimo inshuti n’ababyeyi ku mpande zombi ndetse n’ibyamamare birimo abahanzi n’abanyamakuru.

Prince Kid yaje kurekurwa mu mpera za 2022 agizwe umwere n’ubwo n’ubu ubushinjacyaha bwamaze kujuririra uwo mwanzuro w’urukiko ndetse biteganyijwe ko tariki 15 Nzeri 2023 azasubira mu rukiko.

Muri Werurwe 2023 nibwo Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) na Iradukunda Elsa basezeranye imbere y’amategeko nk’umugore n’umugabo, umuhango wabereye mu murenge wa wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Miss Iradukunda Elsa, yaherukaga gukorerwa ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’. Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti za hafi cyane za Miss Elsa.

Biteganyijwe ko aba bombi bazarushimga kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023 muri Intare Arena.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/08/2023
  • Hashize 8 months