President Paul Kagame yongeye kwibutsa abanyarwanda inshingano zabo

  • admin
  • 05/09/2015
  • Hashize 9 years

Kuri uyu wa 5 Nzeli 2015 I Musanza muntara y’Amajyaruguru habereye umuhango wo Kwita izina ku nshuro ya 11, Perezida Kagame akaba yongeye gushimira Abanyarwanda anabasaba ko bagomba gukomeza ibikorwa bishyigikira umutungo kamere kugirango bawubakireho bava mu bukene,biteza imbere.

Mu ijambo rye nyakubahwa Paul Kagame yakanguriye abanyarwanda kuri uyu munsi ko bataremewe kuba abakene. Mu magambo ye yagize ati; “ubukene murabuzi nta cyiza cyabwo ndetse ntan’icyo abantu babwungukiramo niyo mpamvu twe tugomba kubuvamo byaba ngombwa ku ngufu. Icyangombwa ni imbaraga n’ubushake tugomba gukoresha nk’abanyarwanda kugirango twivane mu bukene.”, ikindi kandi president wa Repubulika yagarutse ni abaturage baturiye ibirombe nabo bagiye kujya bafatwa nk’abaturiye pariki hanyumabakajya bagira amafaranga bagenerwa n’igihugu



abana b’ingagi bahawe amazina

Muri uyu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 11 abana b’ingagi 24 bavutse nyuma y’uyu muhango ku nshuro ya 10 bahawe amazina. Kuva uyu muhango watangira mu mwaka wa 2005, ingagi 189 zimaze guhabwa amazina.



Urban boyz abahanzi basusurukije abantu kuri uyu munsi



Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aime nawe yari yitabiriye ibirori




Abanyacyubahiro bari bitabiriye uyu muhango hamwe na Nyakubahwa Paul Kagame



Abanyarwanda bari babukereye ari benshi

Reba hano mu mashusho uko byari bihagaze

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/09/2015
  • Hashize 9 years