Polisi y’u Rwanda yihanangirije bikomeye abazongera guteza impanuka

  • admin
  • 27/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Polisi y’u Rwanda itangaza ko kuba hagira uwahitanwa n’impanuka yo mu muhanda byaba ari igihombo gikomeye haba ku muryago we ndetse no ku gihugu muri rusange kuko zishobora kwirindwa no gukumirwa abakoresha inzira nyabagendwa n’Abaturarwanda muri rusange baramutse bubahirije amabwiriza n’amategeko y’imikoreshereze y’umuhanda.

Ibi byavugiwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyaciye kuri Radiyo Rwanda ku cyumweru tariki 26 Ugushyingo uyu mwaka aho Abatumirwa barimo Umuyobozi wungirije w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rafiki Mujiji baganiriye ku bitera impanuka mu muhanda n’icyo buri wese akwiriye gukora kugira ngo zikumirwe.

Muri icyo kiganiro Abaturarwanda bahawe urubuga batanga ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo hirindwe impanuka.

Mu ijambo rye, ACP Mujiji yavuze ko Abashoferi b’imodoka z’ubwoko bwose, abatwara abagenzi kuri moto n’amagare, Abagenzi n’Abanyamaguru baramutse bakoresheje umuhanda uko amategeko abiteganya impanuka zakumirwa.

Mu bandi batumirwa bitabiriye icyo kiganiro harimo abahagarariye Ibigo bikora ibikorwa byo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange nka RFTC na ATPR hamwe n’abahagarariye Impuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto mu Rwanda – FERWACOTAMO.

Raporo zigaragaza ko abagera kuri miliyoni n’ibihumbi magana atatu bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda buri mwaka; kandi ko 90 ku ijana by’abahitanwa na zo bakomoka mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Banki y’isi muri Raporo yayo iheruka yagaragaje ko buri mwaka impanuka zo mu muhanda zitera igihombo cya Miliyari esheshatu n’igice z’Amadolari ya Amerika.

ACP Mujiji yavuze ko impanuka zibera mu mihanda yo mu Rwanda ziterwa ahanini no kutubahiriza amategeko y’umuhanda. Yongeyeho ko 46 by’abahitanywe na zo mu mezi atatu ashize ari Abanyamaguru, naho 18,5 bakaba ari Abamotari.

Yavuze ko muri ayo mezi atatu habayeho impanuka zikomeye 254; 28 ku ijana by’abazikomerekeyemo bakaba ari Abamotari, naho 21 ku ijana bakaba ari Abanyamaguru.

Yagize ati,”Abantu bagomba guhindura imyumvire bakumva ko gukumira impanuka mu muhanda bidakwiriye guharirwa Polisi, ahubwo ko bisaba ubufatanye bwa buri wese.”

ACP Mujiji yibukije Abanyamaguru ko bagomba kunyura ahabugenewe; kandi igihe bambuka umuhanda bagaca mu mirongo igaragaza aho bagomba kunyura ( Zebra Crossing).

Yongeyeho ko bagomba kandi kwirinda kuvugira kuri telefone igihe bambuka umuhanda, kandi ko bagomba kwambuka umuhanda babonye amatara amurira yerekanye ishusho y’umuntu utambuka ufite ibara ry’icyatsi; kandi mbere yo kwambuka bakabanza kureka impande zombi z’umuhanda niba nta kinyabiziga kibasatiriye.

Abatwara ibinyabiziga yabibukije ko bagomba kubahiriza ibimenyetso byo mu muhanda n’ibyapa byaho, kwirinda gukoresha telefone babitwaye, kwirinda guca ku kindi kinyabiziga mu gihe kibuzanyijwe cyangwa ahantu hashobora guteza ibyago, abasaba kwirinda imigirire n’imikorere yose ishobora guteza impanuka.

Yagarutse ku myitwarire y’abagenzi n’uruhare rwabo mu gukumira impanuka agira ati,”Ni gute umuntu yemera ko bamutwara kuri moto cyangwa mu modoka nk’umutwaro! Kuki umugenzi abona ko umutwaye yasinze cyangwa ananiwe agakomeza kugenda muri cyangwa kuri icyo kinyabiziga?Ubwo koko ntaba arimo gushyira ubuzima bwe mu kaga? “

Yagize kandi ati,”Nubona umushoferi cyangwa undi wese utwaye ikinyabiziga yica amategeko y’umuhanda mubwire uti sigaho. Niyanga agakomeza kubikora, menyesha Polisi kuri nimero za telefone zitishyurwa 112 na nimero 113, cyangwa ugamagare 0788311110, 0788311112, 0788311216 cyangwa 0788311502. Niba umuntu agutwaye ku muvuduko urenze uteganyijwe n’amatwegeko, muhagarike, uve muri iyo modoka cyangwa kuri iyo moto; hanyuma umubwire uti komeza njye ndasigaye; ariko hagati aho ubimenyeshe Polisi.

ACP Mujiji yavuze ko mu ngamba Polisi yafashe zo gukumira impanuka mu muhanda harimo gufatanya n’izindi nzego mu gukangurira Abakoresha umuhanda n’Abaturarwanda muri rusange kubahiriza amategeko y’imikoreshereze yawo; aha akaba yaratanze urugero rw’ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda bwatangiye ku wa 14 z’uku kwezi.

Yavuze ko mu cyumweru gishize Polisi yahaye ibyiciro bitandukanye by’Abaturarwanda udupapuro twanditseho ababwiriza abakoresha umuhanda bagomba kubahiriza; iki gikorwa kikaba cyarabereye mu gihugu hose aho Abayobozi bakuru ba Polisi n’abandi bayobozi bo mu zindi nzego bahaye abanyamaguru n’abagenzi utwo dupapuro, utundi batwomeka ku modoka na moto.

Yavuze kandi ko mu rwego rwo gukumira impanuka zo mu muhanda Polisi yashyizeho umutwe ufatanya n’izindi nzego gukurikirana imyitwarire y’abatwara abagenzi kuri moto hagamijwe kugenzura ko bakurikiza amategeko.

Yongeyeho ko kuva uyu mutwe washingwa umaze gufata moto zirenga 1 000 kubera amakosa y’abafashwe bazitwaye; kandi ko kuva muri Mutarama uyu mwaka kugeza mu kwezi gushize mu gihugu hose habaye impanuka 1765 za moto.

ACP Mujiji yaburiye abica Utugabanyamuvuduko n’abatira ibyuma bagiye gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka bavayo bagasubizamo ibyuma bitujuje ubiziranenge; aboneraho gusaba buri wese ufite amakuru yerekeye iyo migirire kubimenyesha Polisi.

Mu butumwa bwe, Alexis Uzayisenga wari uhagarariye FERWACOTAMO yashimye Polisi kuba imaze guhugura abashinzwe imyitwarire y’Abamotari bagera kuri 300, ayizeza ubufatanye mu gutuma abakora iyi mirimo yo gutwara abagenzi kuri moto bubahiriza amategeko.

Yagize ati,”Turateganya gutangira gukoresha ikoranabuhanga rya GPS rizadufasha kumenya aho Umunyamuryango wacu aherereye ku buryo aramutse akoze amakosa ajyanye n’imirimo dukora yo gutwara abagenzi byakoroha kumenya aho yayakoreye, bityo tukaba twamugeraho bidatinze.

Bishop Gihangire wari uhagarariye Impuzamashyirahamwe y’Ibigo bikora imirimo yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange (RFTC) yavuze ko imyitwarire inyuranyije n’amategeko ya bamwe mu bashoferi iteza impanuka mu muhanda.

Yagize ati,”Kuba imodoka ifite ubuziranenge ntibihagije. Kuba ari nzima ntibyabuza uyitwaye gukora cyangwa kuba yateza impanuka. Umuntu utwaye imodoka agomba kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo we n’abagenzi bagere aho bagiye amahoro.”

Gihangire yavuze ko buri modoka ya RFTC ikoraho abashoferi babiri basimburana nyuma y’iminsi ibiri, ibi bakaba barabikoze mu rwego rwo kwirinda ko umushoferi agira umunaniro bikaba byamuviramo gukora cyangwa guteza impanuka.

Bakunzi Emille Muhabura.rw

  • admin
  • 27/11/2017
  • Hashize 6 years