Polisi y’u Rwanda yateye utwatsi icyifuzo cy’ Umuyobozi w’isosiyete itwara abagenzi

  • admin
  • 16/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Polisi ivuga ko guhera muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka impanuka zabaye zishe abantu 177 hagakomereka 345. Mu gihe utugabanyamuvuduko ngo twagabanyije impanuka ku kigereranyo cya 65%.

Polisi y’u Rwanda yateye utwatsi icyifuzo cya Nizeyimana Olivier, Umuyobozi w’isosiyete itwara abagenzi, Volcano Express cyo kuzamura umuvuduko ukava ku birometero 60 ku isaha ukagera kuri 80.

Ibi yabitangaje mu cyumweru gishize ubwo abatwara abantu n’ibintu bagiranaga inama na Polisi y’Igihugu, Minisiteri y’Ibikorwa remezo n’izindi nzego, harabwa uburyo impanuka zagabanuka mu muhanda.

Polisi y’Igihugu Ishami rushinzwe umutekano wo mu muhanda rivuga ko bigoye cyane kongera uwo muvuduko, aho ngo n’usanzweho impanuka zikomeje kwiyongera.

Uyu muyobozi w’iyi sosiyete, itwara abagenzi mu Ntara y’Amajyepfo akaba anayobora ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi yagaragarije inzego z’ubuyobozi ko nk’abakora uwo mwuga baramutse boroherejwe utugabanyamuvuduko tukagarukira ku birometero 80 ku isaha byabafasha gukora akazi kabo neza.

Yagize ati “utugabanyamuvuduko) hari icyo zagabanyije mu mpanuka, turabishimira ku bantu bategura politiki y’igihugu kuko ni igitekerezo cyiza tutagize mbere. N’ubwo kidufasha Nyakubahwa Minisitiri nagira ngo mbaze cyangwa se dusabe hari akatubangamiyeho niba byashoboka, bitari muri gahunda yo gukomeza kongera impanuka ariko no muri gahunda yo gutunganya umurimo wacu na byo byarebwa, twifuje kuva kera ko byavanwa kuri Km 60 bikajya kuri Km 80 kuko hari uburyo na byo tubona bitakongera impanuka ariko bikadufasha kurushaho gutunganya umurimo wacu.”

Olivier avuga ko ibi bintu byose by’amakosa bakora bidahuye n’itegeko ngo bakwiye kubihanirwa. Ati “Ntabwo tuvuga ko dukwiye gusonerwa amakosa ariko turasaba ko n’ako kantu katworohereza mu mirimo yacu na cyo cyarebwa bitagize icyo bibangamira muri iyi gahunda yo kugabanya impanuka.”

Anavuga ko ubundi Speed Governor ibuza burundu kurenza umuvuduko wagennye, agasaba ko byashyirwa kuri 80 ariko ibyapa bisanzwe bikagumaho ngo hagira ubirengaho akabihanirwa.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP George Rumanzi avuga ko atiyumvisha ahantu abashoferi bifuza ko batwarira kuri Km 80 ku isaha, avuga ko imihanda yo mu Rwanda yuzuyemo insisiro nyinshi bikaba byateza impanuka.

Yagize ati “Kuvuga ngo dukure kuri 60 mu modoka zitwara abagenzi, ni za bisi twarebaga zirimo abantu mirongo ingahe, ukavuga ngo tuyishyire kuri 80 kandi twabonye ko hari abana baba bari mu nsisiro. Ukavuga ngo tubishyire kuri 80, ngo mutubwirire bariya bana bitonde. Ubundi itegeko rivuga ko mu nsisiro ntawurenza Km 40 ku isaha. Icyo tutavuze hano ni uko aba bantu benshi bagongwa ni abana bafite imyaka itanu kugera ku myaka 9.”

Yakomeje arondora uduce dutandukanye two mu gihugu yibaza aho umushoferi yazamura umuvuduko ukagera kuri Km 80 ku isaha.

Yagize ati “Kuva hano ujya i Muhanga urashaka kurenza 60 hehe? Hambwire nawe? Ni muri ariya makoni yo ku Masuka (Kamonyi), ni hehe? Kuva hano ujya Rusumo hari amasoko guhera hano ku Murindi, harimo amakamyo, harimo za moto, urashaka kugeza kuri 80 unyurana n’ikamyo yikoreye lisansi? Urasha kwiruka ugeze Ntunga? Ugeze Nyagasambu hari isoko? Ugeze Nyakarambi hari isoko? Urashaka kwiruka ugeze he?

Imiturire yacu rero, dutuye ku muhanda, amavuriro ari ku muhanda…Kuva hano ujya i Musanze urashaka kurenza 60 uri hehe? Umanuka ku Kirenge? Umanuka i Shyorongi? Ugeze Buranga? Ni hehe ushaka kurenza 60? […] Niba tugendera kuri 60 tukaba tukibona bisi ikubita hasi abantu icyarimwe hagakomereka abantu 30 nituyishyira kuri 80 biramera bite?”

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Uwihanganye Jean de Dieu avuga ko mbere yo gukora umuhanda haba haratekerejwe umuvuduko ibinyabiziga bizawukoresha bigomba kuzaba bifite, avuga ko imihanda yubakwa mu gihugu yagenewe Km 60 ku isaha.,

Yagize ati “Ubundi Km 60 ku isaha ni ikintu gisanzwe kiri mu itegeko ariko kiri no mu buryo imihanda yacu yubakwa. Burya buri muhanda wose iyo ugiye kuwutekereza (design) ikintu cya mbere kibanza ni uko ugomba kugena impuzandengo y’umuvuduko imodoka zizagendera kuri uwo muhanda zizaba zifite. Icyo ni cyo kigena uko ikona riba rimeze ni cyo kigena uko uhengeka umuhanda.

Uwo muvuduko ntarengwa uba warahisemo ni wo ugukomeza kukuyobora mu gukora umuhanda. Rero mu Rwanda imihanda tuyikorera kuri Km 60 ku isaha, ni ko buriya iba igenwe kubakwa, uko uzamura ni ko nukora umuhanda uhenze kubera ko hari ibyo usaba bidasanzwe.”

Yunzemo ati “Hari aho muzabona hagenewe Km 80 buriya hari uburyo haba hameze mu buryo budasanzwe. Kubihindura bikava kuri Km 60 bikajya kuri 80 kereka duhinduye n’uburyo twubaka imihanda. Mureke tubanze dutunganye ibi ngibi, tugabanye umubare w’impanuka tumenye kugenzura abakozi bacu nitubona tumaze kubigeraho, aho ni ho dushobora kubireba wenda ku mihanda mishya twubaka.”

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/10/2017
  • Hashize 7 years