Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 51

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 06/11/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 51 bakurikiranyweho gukora ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Ntara y’Amajyepfo.

Aba bantu bafashwe ku wa Kabiri, tariki ya 5 Ugushyingo 2024, ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze.

Abafashwe ni abacukura n’abacuruza amabuye batabifitiye uruhushya barimo 17 bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, 25 bo mu ka Muhanga n’icyenda bafatiwe mu ka Ruhango.

Bafatanywe amabuye y’agaciro apima ibilo birenga 700 arimo ayo mu bwoko bwa Gasegereti, Lithium na Coltan, bafatanwa na moteri, umunzani n’ibindi bikoresho bya gakondo bifashishaga muri ibyo bikorwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yaburiye abishora mu bucukuzi n’ubucuruzi butemewe, abibutsa ko bikorwa gusa n’uwabiherewe Uruhushya.

Yagize ati “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bufite amabwiriza abugenga, ntabwo umuntu abyuka mu gitondo ngo afate ipiki n’igitiyo ajye mu murima, mu kirombe n’ahandi atangire gucukura. Ikirombe ubwacyo kigomba kuba cyaratangiwe uruhushya n’urwego rubifitiye ububasha kugira ngo hakorerwe ibikorwa by’ubucukuzi kandi nabyo bikorwa gusa n’umuntu wabiherewe uruhushya nk’uko itegeko ribiteganya.’’

Yavuze ko abishora mu bucukuzi butemewe badafite ubumenyi buhagije n’ibikoresho byabugenewe bahura n’akaga ko kuba bagwirwa n’amasimu bakahatakariza ubuzima, abandi bagakomereka.

ACP Rutikanga yibukije ko itegeko rihana umuntu ucukura, utunga n’ucuruza amabuye y’agaciro atabifitiye uruhushya kandi ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza mu gihugu hose ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, abazafatwa bagakurikiranwa, ashimira n’abatanze amakuru, abasaba gukomeza ubwo bufatanye.

Ingingo ya 63 y’Itegeko n° 072/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ivuga ko umuntu ku giti cye ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu itari munsi ya 25.000.000 Frw ariko itarenze 50.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko runategeka ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro yafatiriwe agashyikirizwa urwego rubifitiye ububasha kugira ngo agurishwe mu cyamunara; gusubiranya aho yacukuye amabuye y’agaciro; gusana cyangwa kuriha ibikorwa remezo byangiritse cyangwa gusana cyangwa kuriha imitungo y’abaturage yangiritse

Ingingo ya 64 ikomeza ivuga ko umuntu utunga amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu ya 30,000,000 Frw, ariko itarenze 60,000,000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Mu ngingo ya 65, uhamijwe n’urukiko gucuruza amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu ya 60.000.000 Frw ariko itarenze 120.000.000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 06/11/2024
  • Hashize 2 weeks