Polisi y’u Rwanda yatanze ubusobanuro ku mufana wakubitiwe bikabije mu mukino wa Rayon Sport

  • admin
  • 27/11/2015
  • Hashize 8 years

Amakuru amaze iminsi atambuka mu bitangazamakuru binyuranye ho mu Rwanda avuga ko umufana aherutse gukubitwa inkoni z’akabwana na Polisi y’u Rwanda ubwo habaga umukino wari wahuje Rayon Sport na Gicumbi Fc, tariki ya 25 Ugushyingo 2015, ku kibuga cya Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa, yavuze ko mu gihe umukino wabaga,imvura yatangiye kugwa, bamwe mu bakunzi b’umupira bavuye mu ruhande barimo, aho bari bagenewe, bajya mu rundi ruhande rugenewe abanyacyubahiro. Muri urwo ruhande rw’abanyacyubahiro berekezagamo, abapolisi bari bahari bahacunze umutekano, babujije abo bafana kuhegera.

CSP Twahirwa yakomeje agira ati:”Bamwe muri abo bafana banze kubahiriza ibyo basabwaga n’abashinzwe umutekano, maze bateza akavuyo, ku buryo byateje umubyigano ukabije (stampede). Ibi byatumye umwe muri bo witwa Dusabyimana Innocent akomereka, mu gihe abapolisi bageragezaga kugarura umutuzo muri abo bafana. Polisi y’u Rwanda yahise ifasha kugeza ku kigo nderabuzima cya Bethsaida akaba yarahise yitabwaho n’abaganga aravurwa, arakira maze arataha”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda arasaba abakunzi b’imikino kubahiriza amategeko n’amabwiriza yose ajyanye n’imikino ndetse n’imyidagaduro, ndetse bakirinda ibikorwa byose biteza umutekano muke, kandi bitubahirije amategeko, kuko bihanwa n’amategeko, ndetse bikaba byanaviramo bamwe gutakaza ubuzima nk’uko byagiye bigaragara mu bihugu bimwe na bimwe.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/11/2015
  • Hashize 8 years