Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yakuyeho uburyo bwo gufata imyanya mu gukorera Perimi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 28/07/2024
  • Hashize 5 months
Image

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yakuyeho uburyo bwo gufata imyanya irenze umwe, ku biyandikisha bashaka ‘code’ yo kuzakoreraho ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo n’iza burundu.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yagize ati” umubare mwinshi ngo hiyandikishije nk’abantu 3000 ku munsi, muri abo 1000 biyandikishije imyanya itatu.”

ACP Rutikanga yavuze ko mu gihe harimo gutegurwa uruhushya ruzahabwa abatsindira impushya zo gutwara imodoka za “Automatique”, abigisha abantu gutwara imodoka zikora muri ubu buryo, bakwiye kongera izo modoka kuko bagiye kubona abakiliya benshi.

Yagize ati: “Sintekereza ko amashuri yigisha nk’afatanyabikorwa, yari yiteguye afite n’ibinyabiziga bya Automatique. Muri iki gihe dutegura Permis, n’abasaba ko na bo baba begeranya, imodoka cyangwa ibinyabiziga bya Automatique kugira ngo babashe kubyigishirizaho.”

Yavuze ko hashyizweho sisitemu ituma abantu batongera kwiyandikisha (gusaba code) yo gukora ikizamini inshuro ebyiri.

Rutikanga yasobanuye ko nta bindi bikoresho bishya bikenewe kuri ba rwiyemezamirimo bigisha gutwara imodoka, uretse gushaka izo modoka za Automatique zihagije, bagakomeza gukorera aho bari basanzwe bakorera bagendera kubipimo n’amabwiriza asanzweho.

Iteka rishya rya Perezida rehurutse gusohoka, rigaragaza ko uzajya atsinda ikizamini cyo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ikinyabiziga cya “automatique”, ku ruhushya rwe hazajya hongerwaho inyuguti ’AT’, bivuga “Automatic Transmission”.

Byasohotse mu iteka rya Perezida wa Repubulika rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.

Iryo teka rishya ryemeje ko mu bizamini byo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, hazajya hanakoreshwa imodoka za “automatique”.

Ni iteka nimero 066/01 ryo ku wa 19 Nyakanga 2024 rihindura iteka rya Perezida nimero 85/01 ryo ku wa 02 Nzeri 2002 na ryo rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.

Ryemeza ko izo nyuguti za ‘AT’ zizajya zishyirwa kuri buri cyiciro cy’uruhushya rwo gutwara imodoka rwa burundu, uretse impushya za A1 na B1 zidahinduka.

Ibi bisobanuye ko izo nyuguti zizajya zishyirwa ku mpushya za A, B, C, D, D1, E na F kuko impushya za A1 na B1 zagenewe abafite ubumuga.

Nka A1 ihabwa uwatsindiye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu, birimo amapikipiki n’ibinyamitende itatu, bifite moteri byagenewe gutwarwa n’abafite ubumuga bw’ingingo zimwe na zimwe.

Ni mu gihe B1 yo ikora ku modoka zagenewe gutwara abantu kandi zifite imyanya umunani ntarengwa yo kwicarwamo, habariwemo uw’umuyobozi (shoferi) na zo zakorewe gutwarwa n’abafite ubumuga bw’ingingo zimwe na zimwe.

Iri teka rya Perezida rishya rigaragaza kandi ko umuntu wahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu akoresheje ikinyabiziga cya “automatique” mu kizamini, yemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique” gusa byo mu rwego afitiye uruhushya.

Icyakora, ryongera kuvuga ko umuntu wahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga akoresheje ikinyabiziga cya “manuel” mu kizamini, yemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique” n’ibya “manuel” ariko byo mu rwego afitiye uruhushya.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 28/07/2024
  • Hashize 5 months