Polisi y’u Rwanda yahawe inshingano zo kurinda Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique
- 05/04/2016
- Hashize 9 years
Simplice Sarandji kuri ubu uri Minisitiri w’intebe wa Centrafrique, yemeje ko Abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga amahoro muri iki gihugu nibo bahawe inshingano zo kumucungira umutekano.
Itsinda ry’abapolisi 140 b’u Rwanda rishinzwe kurinda abayobozi baba ab’Umuryango w’Abibumbye bari muri icyo gihugu ndetse n’abayobozi bakuru ba Centrafrique, baherutse koherezwa muri iki gihugu bafite izi nshingano. Ni bo ba mbere boherejweyo mu kwakira umwaka ushize, bakaba bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Benoit Kayijuka. Nyuma yo guhabwa izi nshingano, Umuyobozi w’abapolisi bose bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, Assistant Commissioner of Police (ACP) Gilbert R. Gumira yagize ati:”Twahawe inshingano zo kurinda minisitiri w’intebe, tukaba tuzacunga umutekano we aho ari hose, haba aho akorera, mu ngendo ze nitwe tuzaba tumurinze ndetse no mu rugo iwe.” Yakomeje avuga ati:” Iyi mirimo mishya ariko ntikuyeho gucunga umutekano w’abandi bayobozi bakuru ba Centrafrique ndetse n’abayobozi b’umuryango w’abibumbye, yose tuzayifatanya.”
Sarandji niwe wari uhagarariye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida mushya wa Centrafrique Faustin Archange Touadera, akaba yaranabaye umuyobozi w’ibiro by’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Francois Bozize, mu gihe Touadera we yari Minisitiri w’Intebe. Izi nshingano zo kurinda Minisitiri w’Intebe ngo si nshya kuri bo kuko banarindaga Perezida Touadera igihe yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza, ubu akaba arindwa n’Ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu.
Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi 450 muri Centrafrique, barimo amatsida abiri azwi nka Formed Police Units (FPUs), n’abandi 30 bakora akazi k’ubujyanama, bakanigisha abapolisi ba Centrafrique ibigendanye n’imikorere y’akazi kabo.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw