Polisi y’u Rwanda yabonye umuvugizi mushya

  • admin
  • 29/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Polisi y’Igihugu yashyize Commissioner of Police (CP) Kabera John Bosco ku mwanya w’ubuvugizi bwayo, asimbuye CP Theos Badege wagiye mu butumwa bw’amahoro.

Itangazo riri ku rubuga rwa Polisi y’Igihugu rigaragaza ko CP Kabera inshingano z’ubuvugizi azazifatanya no kumenyekanisha ibikorwa byayo n’Ishami ry’itangazamakuru.



Mu yindi mirimo yakoze, CP Kabera yanayoboye Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali. Ubu yari ashinzwe ishami ry’ibikoresho muri Polisi

Polisi y’igihugu ivuye mu zindi mpinduka, kuko yahinduriwe umuyobozi mukuru akagirwa IGP Dan Munyuza asimbuye CG Emmanuel K. Gasana.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 29/10/2018
  • Hashize 6 years