Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Gicumbi, yafashe abantu babiri

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/08/2023
  • Hashize 8 months
Image

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Gicumbi, yafashe abantu babiri bari batwaye kuri moto amasashe agera ku bihumbi 22.

Abayafatanywe ni umugore w’imyaka 42 y’amavuko n’umugabo w’imyaka 30, wari umutwaye kuri moto, ahagana ku isaha ya saa tanu zo mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 22 Kanama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko bafatiwe mu Mudugudu wa Kagasa, Akagari ka Ryaruyumba ko mu Murenge wa Manyagiro, biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati: “Nyuma y’uko duhawe amakuru n’umuturage wo mu Kagari ka Rwankonjo mu Murenge wa Cyumba, ko hari umugabo uhetse umugore kuri moto, bafite imifuka ibiri n’ibikapu bibiri bikekwa ko birimo magendu, hateguwe igikorwa cyo kubafata, abapolisi babahagarikira mu Kagari ka Ryaruyumba, basatse imizigo bari bafte babasangamo amapaki arimo amasashe ibihumbi 22.”

Bamaze gufatwa biyemereye ko ubu bucuruzi butemewe bari babumazemo igihe, kandi ko uyu mugore ari we wambukaga akajya kuyarangura mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda anyuze mu nzira zitemewe, yagaruka uriya mugabo bafatanyaga akamutwara kuri moto n’amasashe bakerekeza mu Karere ka Gicumbi, ari na ho bayacururizaga.

SP Mwiseneza yashimiye uwatanze amakuru yatumye aya masashe afatwa, ashishikariza abaturage muri rusange gukomeza gutanga amakuru ku bakora ubucuruzi butemewe n’ibindi byaha.

Yaboneyeho kwibutsa abacuruza amasashe n’abayakoresha ko bakwiye kubicikaho bitewe n’uko yangiza ibidukikije kandi ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo  ya 10 ivuga ko umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga ko umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/08/2023
  • Hashize 8 months