Polisi y’u Rwanda iributsa abamotari ko bitemewe gutwara umugenzi ufite n’umuzigo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Polisi y’u Rwanda iributsa abamotari ko bitemewe gutwara umugenzi ufite n’umuzigo ugaragara ko ari munini, kandi ubangamiye umugenzi n’ibindi binyabiziga bikoresha umuhanda.

Inama yahuje abamotari bo mu Mujyi wa Kigali n’izindi nzego zirimo Polisi y’u Rwanda, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, RURA n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Amakoperative, yarebaga ku myitwarire y’abamotari no kongera kubaha impanuro zo kwirinda ibyaha n’impanuka.

Abamotari bavuga ko inama nk’iyi ibafasha kwirinda ibyaha, ariko bakagaragaza ko hari ubwo bandikirwa batwaye umugenzi ufite umuzigo muto, bakabibonamo akarengane.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga asobanura  ko bitemewe gutwarana umugenzi n’umuzigo ugaragara ko ubangamiye uwo atwaye ndetse n’ibindi binyabiziga.

Nubwo hari abamotari bagaragaje ko uhetse umugenzi afite imizigo mito ahanwa nk’undi wese utubahirije amategeko y’umuhanda, Polisi y’Igihugu ivuga ko mu gihe umugenzi ahetse igikapu gito kirimo Mudasobwa cyangwa ibindi bigaragara ko bitabangamiye umugenzi n’ibindi binyabiziga bikoresha umuhanda ntakibazo, ko ibibujijwe ari igihe atwaye umugenzi n’ibyo avuye guhaha cyangwa avanye mu murima gusarura.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2024
  • Hashize 2 weeks