Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kugenzura ko amafaranga bahabwa atari amahimbano

  • admin
  • 13/12/2016
  • Hashize 7 years
Image

Polisi y’u Rwanda irasaba abafite ibigo bikora imirimo ijyanye no kuvunja amafaranga anyuranye kwitonda bakagenzura ko amafaranga bahabwa atari amahimbano.

Ubu butumwa buje nyuma y’uko Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali ifashe uwitwa Nyandwi Jean Marie Vianney, kubera gukoresha amafaranga y’amahimbano. Yafatiwe mu kagari ka Kimisagara mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge. Uyu mugabo yafashwe ubwo yageragezaga kuvunjisha amafaranga y’amayero 3550 ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3 ku biro by’ivunjisha byitwa Wake Up Forex Bureau. Cyakora uyu mugambi we waramupfubanye kuko aya mafaranga ye yari amahimbano ahita afatwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko umukozi wo mu kigo kivunja amafaranga cyitwa Wake Up Forex Bureau yasuzumye amafaranga yari ahawe na Nyandwi wari uje kuyavunjisha, yasanze ari amahimbano maze ahita ahamagara Polisi, nayo ihita iza iramufata. Ubu ukekwaho gutanga ayo mafaranga y’amiganano, afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko n’ubwo ibyaha byerekeranye no gukoresha amafaranga y’amahimbano bidakabije, uzagerageza wese kuyakoresha azafatwa kandi abihanirwe.

Yagize ati:” gukora no gukoresha amafaranga y’amahimbano bihanwa n’amategeko. Polisi y’u Rwanda ikorana buri gihe n’abaturage mu gukumira no kurwanya ikoreshwa ry’amafaranga nk’aya y’amahimbano”.

Yakomeje asaba abafite ibigo bivunja amafaranga, abafasha abantu gutanga no koherereza amafaranga abandi, abafite za resitora n’ibindi… kwitonda; ngo kuko aba bantu baba bafite amafaranga y’amahimbano aribo baba bagamije guha ayo mafaranga. SP Hitayezu yabasabye gukorana cyane na Polisi n’izindi nzego cyane cyane batanga amakuru kugira ngo abakora ibi bikorwa bibi bafatwe.

SP Hitayezu yakomeje agira ati:” buri gihe dukangurira abaturarwanda kujya bagenzura amafaranga bahawe bakareba ko ari umwimerere mbere yo gutanga serivisi runaka. Guca burundu amafaranga y’amahimbano bizashoboka ari uko ubufatanye bw’abaturage na Polisi ndetse n’izindi nzego bubayeho. Turasaba rero abaturage kujya batugezaho amakuru ndetse tugafatanya. Ibi nibyo bizatuma dukumira ndetse turwanye ibyaha bitandukanye. Gukoresha kandi ibikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho mu gusuzuma ayo mafaranga nabyo byafasha mu kumenya ay’ukuri n’andi y’amahimbano”.

Ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda igira iti:” Umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/12/2016
  • Hashize 7 years