Polisi y’u Rwanda irakangurira urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

  • admin
  • 20/06/2016
  • Hashize 8 years

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gukangurira abantu b’ingeri zose kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya, urubyiruko rukaba ruza ku isonga mu bo igirana na bo ibiganiro.

Igirana ibiganiro n’urubyiruko rwize ndetse n’urutarize. Ururi mu ngando zitandukanye na rwo irusobanurira uruhare rwarwo mu kubumbatira umutekano. Ni muri urwo rwego, ku itariki 18 Kamena,,Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano (Community Policing), Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare; hamwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Francis Nkwaya bagiranye ibiganiro n’intore z’Inkomezamihigo 847 ziri mu ngando muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, bazikangurira kugira uruhare mu kurwanya ibyaha. Mu ijambo rye, ACP Gatare yababwiye ati,”Abaturarwanda baratekanye ndetse n’ibyabo birarinzwe, ariko na none n’ubwo bimeze bityo, tugomba kurwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya amahoro dufite uyu munsi, kandi urubyiruko rukwiye gufata iya mbere”. Yasabye urwo rubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’icuruzwa ry’abantu.

ACP Nkwaya yabwiye izo Nkomezamihigo ati:”Mugize umubare munini w’abanyarwanda. Ibyo bivuze ko mushobora gukumira ibyaha aho muri hose no guhindura abafite imyumvire itari myiza bari mu muryango nyarwanda. Ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda ibaha ibiganiro nk’ibi kugira ngo mumenye uko mukangurira abandi kwirinda ibyaha.” Ubukangurambaga nk’ubu bwakozwe kandi mu karere ka Ngoma, aho kuri uwo munsi abanyeshuri bo mu bigo birindwi bagera ku 3000, abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto no ku magare, n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano bagiranye inama na Chief Superintendent of Police (CSP) Rose Muhisoni, akaba yarabaganirije ku ruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga no gusigasira umutekano. CSP Muhisoni yabasobanuriye umwana uwo ari we, uburenganzira bwe, ihohoterwa rimukorerwa, n’uruhare rw’urubyiruko mu kurirwanya. Yababwiye ati,”Abana bo mu miryango irimo abantu banywa ibiyobyabwenge baba bafite ibyago by’uko na bo bashobora kubyishoramo. Umwana ubinywa nta hazaza heza ashobora kugira kubera ko bimwonona. Ubwo mumaze kumenya ububi bwabyo mubyirinde.”

Hakozwe kandi urugendo rwo gukangurira abantu kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore, no kwamagana icuruzwa ry’abantu, abarwitabiriye bakaba bararutangiriye mu mujyi w’akarere ka Ngoma barusoreza ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Semakamba. Urwo rugendo rwitabiriwe na Polisi y’u Rwanda, abagore 26 bakora mu Ishuri Rikuru ry’ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC-East) bagize ihuriro ’Urumuri Women’s Club’, abo banyeshuri bo mu bigo birindwi, abo bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto n’amagare, n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano. Umwe mu bagize Urumuri Women’s Club, Jacqueline Mukarugamba yashimye Polisi y’u Rwanda kubera ibikorwa byayo byo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore, kandi asaba abagabo kugira uruhare mu bukangurambaga bwo gushyigikira uburinganire bw’umugabo n’umugore buzwi nka:”HeForShe” mu rurimi rw’Icyongereza.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore (UN Women), bukaba bugamije kwimakaza ihame ry’uburinganire, bukaba bugamije gukangurira abagabo n’abasore gushyigikira no gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire.



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/06/2016
  • Hashize 8 years