Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kudakora ku byuma bakemanga

  • admin
  • 02/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kudakora ku byuma bakemanga mu rwego rwo kwirinda guturikanwa na byo mu gihe byaba ari ibisasu.

Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje y’urupfu rw’abantu batanu bahitanywe n’igisasu ku wa 31 Ukwakira ubwo bari baragiye inka mu karere ka Nyagatare.

Mu bo cyahitanye harimo abavandimwe batatu, abo akaba ari; Manasseh Turatsinze w’imyaka 30 y’amavuko, murumuna we w’imyaka 12 y’amavuko witwa Dany Rwanyange na mwene se witwa Mujuni w’imyaka 12 y’amavuko.

Abandi ni Rurangwa Pika w’imyaka 18 y’amavuko na Fred Kamwine w’imyaka 12 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati:”Ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba twabonye amakuru ko hari ikintu giturikiye mu ishyamba riri mu kagari ka Nyamirama, ho mu murenge wa Karangazi. Twahise tujya kureba icyo ari cyo, maze tuhasanga imirambo itanu y’abo cyaturikanye. Yajyanwe ku bitaro bya Nyagatare gukorerwa isuzuma; hanyuma ishyikirizwa imiryango ya ba nyirayo kugira ngo ishyingurwe.”

Yagize ati:”Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyabiteye, kandi twihanganishije imiryango, inshuti n’abavandimwe ba ba Nyakwigendera, ariko na none turasaba aborozi kureka kuragira amatungo mu gace ibi byabereyemo kuko bibuzanyijwe.”

IP Kayigi yagize kandi ati:” Niba ubonye icyuma ukemanga, irinde kugikoraho, ahubwo wihutire kubimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo niba ari igisasu zikihakure mu maguru mashya.”

Yongeyeho ati:”Nubwo bidakunze kubaho, abantu bakwiriye kurangwa n’amakenga kugira ngo hirindwe isanganya nk’iyi.”

Yanditswe na RNP

  • admin
  • 02/11/2016
  • Hashize 7 years