Polisi yasobanuye icyatumye abashinzwe umutekano barasa abantu babiri.

  • admin
  • 29/09/2015
  • Hashize 9 years
Image

Kuri uyu wa 29 Nzeri, Polisi y’igihugu yasobanuye iby’urupfu rwa Niyibizi Zachary, wishwe arashwe n’abapolisi kuri uyu wa 28 Nzeri 2015, mu Karere ka Nyamasheke.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Polisi, ISP Célestin Twahirwa uyu munsi, bigaragara ko iryo sanganya ryabereye mu Kagari ka Gasayo, Umurenge wa Kaerengera mu Karere ka Nyamasheke.

Iri tangazo rigira riti: Umuyobozi w’Akagari ka Gasayo,Felix Ndagijimana yasabye abapolisi kumuherekeza mu bikorwa by’ubugenzuzi asanzwe akora mu kazi ke ka buri munsi mu kagari ayobora. Ahagana saa yine za mu gitondo, aherekejwe n’abapolisi babiri, Ndagijimana yageze aho Niyibizi Zachary yubakaga inzu yo

guturamo mu buryo butemewe n’amategeko, kandi yubaka ahantu hashobora gushyira ubuzima mu kaga.

Niyibizi yasabwe guhagarika imirimo y’ubwubatsi kandi agasenya ibyo yari amaze kubaka, aho kumvira azura umugara ashaka gutemana yifashishije umupanga, afatanyije na se,Balthazar Bicamumpaka. Bombi batangiye gutera hejuru bahamagara abaturanyi ngo babatabare, hanyuma induru ituma benshi bahurura baje kubatera ingabo mu bitugu. Nubwo umuyobozi w’Akagari yagerageje gusobanura uko ibintu byagenze ngo ahoshe amakimbirane, ibintu byarushijeho kuba

bibi, bafata uwo muyobozi baramuboha binyuranyije n’amategeko. Ibi byateye abapolisi kurasa inshuro eshatu mu kirere bagamije guhosha imvururu, gutabara uyu muyobozi no kwirwanaho nk’uko bigenwa n’ingingo ya 33 y’itegeko rigena imikorere ya polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akagari yari yamaze gukubitwa no gukomeretswa

mu mutwe. Ubwo abaturage bageragezaga kwambura imbunda umwe mu

bapolisi, bakanamushwanyagurizaho umwenda w’akazi muri izo mvururu, yarashe isasu rihitana Niyibizi wari nyirabayazana wazo. Urupfu rwa Niyibizi rwatumye abantu uruvunganzoka bari bahuruye bagenza amaguru make. Ubwo abapolisi bageragezaga guhunga, abaturage barabakurikiye babatega igico ku kilometero kimwe uvuye aho imvururu zatangiriye, ku bufatanye n’irindi tsinda ry’abaturage. Mu gihe barimo bashaka uko bakwigobotora ibyo bitero, abapolisi bongeye kurasa bakomeretsa abandi bantu babiri, barimo uwitwa Niyonsenga Protogène na Ngiruwonsanga Valence, mbere y’uko polisi yo mu murenge wa Karengera ibatabara. Ku bw’amahirwe make Niyonsenga wari wakomerekejwe itako yavuye amaraso arenze urugero bituma ajyanwa mu bitaro.

Abakomerekejwe bajyanwe mu bitaro bya Bushenge. Itsinda ry’abakora iperereza boherejwe ahabereye isanganya ngo bashake amakuru azafasha mu butabera. Birababaje kubona abaturage bubahuka inzego za polisi n’abayobozi b’inzego z’ibanze bigeze aha. Abaturage barasabwa guhora bitondera kwishora mu mvururu, bakifashisha amategeko mu gukemura amakimbirane.

www.muhabura.rw

  • admin
  • 29/09/2015
  • Hashize 9 years