Polisi yahakanye amakuru yavugaga ko yataye muri yombi Ugandakazi imukuye mundege

  • admin
  • 11/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Polisi y’u Rwanda yahakanye amakuru yavugaga ko yataye muri yombi umucuruzi w’umugore ukomoka muri Uganda, Jannette Mugisha, byavugwaga ko yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ubwo yari mu nzira yerekeza i Kampala aturutse i Lagos muri Nigeria.

Ikinyamakuru Trumpet News cyo muri Uganda cyavuze ko Mugisha yatawe muri yombi mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, ahatwa ibibazo mu gihe kirenga amasaha abiri bitewe n’amagambo yanditse kuri Facebook avuga ku mikorere ya RwandAir.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Polisi y’u Rwanda yavuze ko amakuru y’uko Mugisha yatawe muri yombi ari ‘ibinyoma bisa.’ Yakomeje igira iti “Madamu Mugisha ntiyigeze atabwa muri yombi cyangwa ngo ahatwe ibibazo.”

Ubwo butumwa bivugwa ko bwatumye Mugisha afatwa yabwanditse kuri Facebook kuwa 2 Ukwakira ubwo yerekezaga i Lagos, avuga ko indege ya RwandAir yakerewe guhaguruka bikagira ingaruka kuri gahunda ze.

Muhabura.rw

  • admin
  • 11/10/2017
  • Hashize 7 years