Polisi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ibigo byigenga bicunga umutekano ndetse n’abafatanyabikorwa babo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Kwa Mbere tariki ya 13 Nzeri ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye ibiganiro byahuje ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda n’abayobozi b’ibigo byigenga bicunga umutekano. Muri ibyo biganiro hari hanaje bamwe mu bahagarariye bimwe mu bigo bicungirwa umutekano n’ibigo byigenga. Ni ibiganiro byabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, byari  biyobowe n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs  Felix Namuhoranye  ari kumwe n’abandi ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Muri iki kiganiro DIGP/OPs Namuhoranye  yatangiye ashimira abahagarariye ibigo bitandukanye kuba bitabiriye ubutumire. Yabagaragarije ko ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko ibikorwaremezo bikomeye biri mu gihugu byarushaho gucungirwa umutekano, byose bigakorwa mu bufatanye busanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’ibigo byigenga bitanga serivisi zo gucunga umutekano ndetse na ba nyir’ibikorwa bicungirwa umutekano nabo bakabigiramo uruhare.

Yagize ati”  Ibi biganiro bigamije ku kurebera hamwe uburyo bwo kurinda ibikorwaremezo bikomeye hano mu gihugu ariyo mpamvu tuganira n’abarinda ibyo bigo ndetse na ba nyiri ibyo bigo. Byose kandi bigakorwa hitawe ku mutekano wo muri aka Karere duherereyemo.”

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs  Felix Namuhoranye

DIGP/OPs Felix Namuhoranye  yongeye kwibutsa abayobozi b’ibigo byigenga bicunga umutekano ko n’ubwo ari abacuruzi bagomba kujya bazirikana ko bagomba kuringaniza ubucuruzi n’umutekano w’aho bahawe akazi. Yanibukije ba nyiri ibigo cyangwa ibikorwaremezo bicungirwa umutekano kwirinda kujya baterera iyo ahubwo nabo bakajya bagira uruhare mu kugenzura uko umutekano ucungwa mu bigo byabo.

Ati” Mu bigo byanyu bicunga umutekano mujye mubanza mushishoze ku bantu mugiye guha akazi ko gucunga umutekano. Murebe ikinyabupfura bafite, mubahe amahugurwa menshi ashoboka, mubamenyere ibikoresho kandi munamenye imibereho yabo. Ba nyiri ibigo bicungirwa umutekano namwe mugomba kumenya imikorere y’abantu mwahaye akazi, mugakurikirana imyitwarire yabo mu kazi ndetse no hanze yako.”

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa yanibukije abafite ibigo bicungirwa umutekano kujya nabo bashyiraho uruhare rwabo mu gucunga umutekano. DIGP/OPS  Namuhoranye yabibukije kujya bagura za Camera zicunga umutekano zijyanye n’ibihe tugezemo kandi bakanashaka inzobere mu kuzikoresha.

Ati” Nibyo haba hari ibigo mwahaye akazi ko gucunga umutekano mu bigo byanyu ariko hagomba kuba ubundi buryo bwunganira bariya bantu. Mushyira za Camera zishinzwe umutekano ahantu hatandukanye kandi h’ingenzi, izo Camera zigomba kuba zijyanye n’igihe kandi hari n’abantu bazikoresha umunsi ku wundi babizobereye.”

Yakomeje yibutsa  abari bitabiriye ibiganiro  ko abanyabyaha bahora barekereje ngo bakore ibyaha ariyo mpamvu inzego zitandukanye nazo zigomba guhora ziteguye kwima icyuho abo banyabyaha.



Niyonshuti Fideli, umuyobozi w’urugaga rw’ibigo byigenga bicunga umutekano mu bigo by’abikorera n’ibya Leta yavuze ko ibiganiro bagiranye na Polisi y’u Rwanda byari bikenewe cyane kuko hari aho babonye ko hari ibyo bagomba  gukosora.

Yagize ati” Iyi nama yongeye kutwibutsa ko tugomba gukumira icyaha kitaraba, yari n’amahugurwa yo kurebera hamwe ibyo tutaranoza neza kugira ngo dufate ingamba. Tugomba kongera imbaraga mu bugenzuzi bw’abakozi bacu aho tuba twabohereje mu kazi kurinda ibigo, tukanamenya kwita ku masezerano tuba twagiranye n’ibigo tugomba gucungira umutekano.”

Niyonshuti yavuze ko n’ubwo Polisi y’u Rwanda yabakebuye, mu rugaga nabo batangiye kureba hamwe ahari ibyuho bakaba baratangiye kuziba ibyo byuho cyane cyane bibanda ku gutanga amahugurwa menshi ashoboka mu bakozi.

Gatari Kaneza Kevin, umukozi ushinzwe umutekano n’ubusugire muri Champion Investment Corporation (CHIC) yagaragaje ko yishimiye uburyo Polisi y’u Rwanda iha agaciro imirimo y’umutekano ikaba igira igihe ikabatumira  bakaganira bakarebera hamwe ibitagenda neza ibigenda neza nabyo bigashimwa.

Gatari nawe yagarutse ku nama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda ku bijyanye no gukaza ubugenzuzi hagamijwe gukumira icyaha kitaraba kurusha guhangana nacyo cyamaze kuba.

Yagize ati” Ibi biganiro bitugaragariza ko Polisi y’u Rwanda ari umufatanyabikorwa wa mbere mu kazi kacu ko gucunga umutekano. Twagiriwe inama zitandukanye ariko cyane cyane uburyo bwo gukumira icyaha kitaraba aho guhangana nacyo cyamaze kuba. Ibi bigakorwa binyuze mu gukaza ubugenzuzi bw’umutekano mu kazi kandi tukagira amahugurwa ahoraho kuko n’abanyabyaha usanga bahindura amayeri bwo gukora ibyaha.”

Gatari yanashimangiye uruhare rwa za Camera z’umutekano ari ingenzi mu bigo bitandukanye kuko zunganira abantu mu gucunga umutekano nko mu mugutahura umunyabyaha mbere y’uko akora icyaha.

Kugeza ubu mu Rwanda harabarirwa ibigo byigenga bicunga umutekano 16, ba nyiri ibi bigo cyangwa abayobozi bakuru babyo bose bari bitabiriye ibi biganiro. Hari hanaje kandi abahagarariye ibigo n’ibikorwaremezo bya leta n’iby’abikorera  byo mu Rwanda bicungirwa umutekano na biriya bigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/09/2021
  • Hashize 3 years