Polisi yafashe ibiro 100 by’inyama zitwawe binyuranyije n’amategeko
- 01/09/2016
- Hashize 8 years
Polisi Isham rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu Mujyi wa Kigali, ryafashe ibiro 100 by’inyama zitwawe mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yabishyiriweho.
Izo nyama zafashwe mu rukerera rwo ku italiki 31 Kanama zitwawe kuri moto RD 635J ziri mu mifuka ibiri, ikaba yari itwawe n’uwitwa Nkundabanyanga w’imyaka 37 y’amavuko.
Umuvugizi wa Polisi Isham rushinzwe umutekano wo mumuhanda Chief Inspector of Police (CIP)u Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police(SP) Emmanuel Kabanda yagize ati:” Abapolisi bari ku kazi bahagaritse iyi moto mu ma saa kumi n’imwe n’igice za mugitondo I Nyarutarama kuko yicaga amategeko ajyanye no gutwara ibiribwa, cyane cyane inyama.”
Yakomeje agira ati:”Uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera na moto ye, mu gihe inyama zashyikirijwe ikigo cy’Igihugu gishnzwe Ubuhinzi (RAB) ngo zangizwe mu buryo bwabugenewe kuko zishobora kwanduza abantu.”
CIP Kabanda yavuze ko ingingo ya 159 y’itegeko ivuga kugukumira no kurwanya indwara zandura ku matungo mu Rwanda, avuga ko n’ubwo iperereza rigikomeza, ukekwa ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri n’amande agera ku mafaranga miliyoni 5.
Nkundabanyanga yasanganywe impapuro zigaragaza ko inyama zari zigiye gucururizwa I Kinyinya, hakaba hari hagikorwa iperereza kuri ba nyir’impampuro.
Mu kiganiro yatanze, umuyobozi w’ubugenzuzi mu by’amatungo mu kigo RAB, Jean Claude Rukundo, yavuze ko nta bagiro ryemerewe gutanga inyama ritagenzuye uburyo zigiye gutwarwa.
Rukundo yagize ati:” Twakoze igenzura mu mabagiro n’amazu acuruza inyama kugira ngo abakiliya babo badaterwa ibibazo n’uburyo zitabwaho. Inyama zigomba gukorerwa isuku isabwa ku buryo butabangamira ubuzima bw’abazirya. Hari amabwiriza ya Minisitiri avuga ku bisabwa mu gutwara inyama, kuzicuruza no kuzibika birengera ubuzima bw’abazirya.”
Yongeyeho ko ukekwa muri iki kibazo yanyuranyije n’itegeko rya Minisitiri No 012/11.30 ryo ku italiki ya 18/11/2010 rivuga ku bwicamatungo, ubugenzuzi bw’inyama cyane cyane mu ngingo ya ryo ya 19 ivuga ko inyama zanduye ari izabitswe nabi ku buryo zipfa cyangwa zijyamo uburozi.
Yavuze kandi kuri rindi 013/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ku itwarwa n’icuruzwa ry’inyama, aho yanyuranyije n’ingingo yaryo ya kabiri, ivuga ko; imitwarire y’inyama zo kuribwa itagomba gutuma zigaragara inyuma.Zigomba kuba zitwikiriye neza kandi zitagerwaho n’izuba, imyanda n’udusimba twose.
Ingingo ya 3 y’iri tegeko ivuga ko imodoka zitwara inyama mbisi cyangwa zikonjesheje kandi zidapfunyitse, zigomba kuba zifunze hose, zitandukanye n’abantu , ziri mu kintu titagwa ingese.
Polisi igendeye ku mategeko yavuzwe haruguru, irihanangiriza uwo ari we wese wajya mu bucuruzi no gutwara inyama mu buryo butemewe.
Aha CIP Kabanda akaba yagize ati:”Tugiye gukaza ibikorwa birwanya ino mikorere mibi.”via:RNP
Polisi yafashe ibiro 100 by’inyama zitwawe binyuranyije n’amategeko
Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw