Polisi irashimirwa uburyo yakoresheje mu kunga imiryango yarangwaga n’amakimbirane
- 27/07/2016
- Hashize 8 years
Ingo 190 zo mu turere twa Nyaruguru na Gakenke zarangwaga n’amakimbirane hagati y’abashakanye zirashimira Polisi zikorera muri utwo turere kuba yaragize uruhare rukomeye ngo zongere zibane neza.
Ibi byakorewe mu nama zitandukanye aho muri Nyaruguru Polisi yunze imiryango z’abashakanye zigera ku 100 n’izigera kuri 90 zo mu karere ka Gakenke
Mu buhamya bwabo, byagaragaye ko amakimbirane yabo yashingiraga ahanini ku kutumvikana ku mikoreshereze y’umutungo, ubusinzi no kutuzuza inshingano akenshi byagaragaraga ku bagabo.
Uwimaniduhaye Albert n’umugore we Mukamuliza Odeta, umwe mu miryango yunzwe mu karere ka Gakenke barashimira Polisi y’u Rwanda kuba yarabagiriye inama nziza bakongera kubana mu mutuzo nyuma y’imyaka igera kuri ibiri badacana uwaka bitewe n’isindwe rya Uwimaniduhaye .
Uwimaniduhaye yagize ati:”Nari nsanzwe nsesagurira umutungo w’urugo mu tubari, nataha ngakorera umugore twashakanye ihohoterwa mukubita cyangwa muhoza ku nkeke. Ubu mfashe imigambi mishya guhera uyu munsi”.
Cyari igihe cy’ibyishimo byinshi nyuma y’aho abashakanye babanaga mu makimbirane basabanye imbabazi, bakiyunga, bakanafata umwanzuro wo kutazabisubira ukundi, ahubwo bagaharanira iterambere ry’ingo zabo.
Inspector of Police (IP) Laurent Harerimana, Komanda wa Sitasiyo ya Polisi mu murenge wa Ruli muri Gakenke yashimiye iyo miryango imigabo n’imigambi bavanye aho agira ati:”Ukutumvikana kw’abashakanye bigira ingaruka mbi ku rubyaro rwabo ndetse no ku baturanyi”.
IP Harelimana yasoje abasaba kwirinda ikintu cyose cyabasubiza inyuma, intonganya n’umwiryane bikongera kurangwa mu ngo zabo.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw