Polisi ifunze umugabo ukekwaho gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu

  • admin
  • 08/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi yafashe umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko witwa Hagenimna Jean Claude ukekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge no gucuruza inzoga zitemewe mu baturage. Yafashwe tariki 6 Gashyantare mu kagari ka Rwakonje mu murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko hagenimana yafatanywe litiro70 za kanyanga, udupacyi 60 twa Leaving Gin, udupaki 120 twa Real Gin ndetse n’amaduzeni 40 ya chief Vodka.

Yakomeje avuga kugira ngo uyu mugabo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ndetse akaba yari umwe mu bo Polisi yari ifiteho amakuru ko babyinjiza mu gihugu.

Yagize ati:’’uyu wafashwe kuri uyu munsi ari muri bamwe mu bacuruza ibiyobyabwenge babyambutsa umupaka bakabirunda mu gihuru, mu gihe cya nijoro bakaza kwitwikira ijoro bakabikwirakwiza mu baturage.’’

CIP Innocent Gasasira akomeza ashimira abaturage kubera amakuru bahaye Polisi ikabasha gufata uyu mugabo.

CIP Gasasira asaba abaturage kutishora mu biyobyabwenge kuko uretse kuba bihanwa n’amategeko byangiza ubuzima bw’ubikoresha bikanadindiza iterambere ry’ubicuruza mu gihe iyo bifashwe byangizwa ibyo yashoye bigapfa ubusa.

Yagize ati:’’ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubikoresha ibintu bishobora no kumutera urupfu mu gihe kandi ucuruza cyangwa ukwirakwiza ibiyobyabwenge iyo afashwe; ibyo yacuruzaga birangizwa bikamutera igihombo ntabashe gutunga umuryango we kandi hari ibindi yacuruza akabasha kwiteza imbere.’’

CIP Innocent Gasasira asoza asaba abaturage kwitandukanya n’ibiyobyabwe kuko biri ku isonga ry’ibitera amakimbirane n’ibyaha bitandukanye.

Ingingo ya 595 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese ufasha undi kubona uburyo bumworoheye bwo gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, amuha aho abikoreshereza cyangwa amubonera ubundi buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Yanditswe na Niyomugabo

  • admin
  • 08/02/2018
  • Hashize 6 years