Peru:Uwahoze ari Perezida yiyahuye ubwo yahungaga Polisi ije kumufata

  • admin
  • 17/04/2019
  • Hashize 5 years

Uwigeze kuba Perezida w’igihugu cya Peru,Alan Garcia, w’imyaka 69,yiyahuye nyuma y’uko polisi yari igeze ku muryango we ije kumuta muri yombi.

Uyu mugabo wayoboye Peru kuva 2006 kugeza 2011 yapfiriye mu bitaro bya Casimiro Ulloa nyuma yo kwiyahura yirashe n’imbunda mu mutwe ubwo yahungaga polisi yanga ko imuta muri yombi.

Alan Garcia ari gushakishwa na polisi kubera gukekwaho kurya ruswa ya Kompanyi y’Ubwubatsi y’abanya Brazil yitwa titan Odebrecht,ubwo aheruka kuba perezida wa Repubulika.

Umunyamategeko wa Garcia witwa Erasmo Reyna yavuze ko amerewe nabi cyane nyuma yo kwirasa mu mutwe ndetse ngo Imana yonyine niyo ishobora kumukiza.

Yagize ati “Kugeza ubu ari kwitabwaho n’abaganga.Reka dusenge Imana yongere imusubize imbaraga”.

Minisitiri w’ubuzima muri Peru yavuze ko uyu mugabo yoherejwe mu bitaro bya Casimiro Ulloa uyu munsi saa 06:45 za mu gitondo ndetse ngo abaganga bamubaze.

Amateka ye si meza habe na mba

Alan Garcia yategetse Peru manda 2 zitandukanye iya mbere yahereye 1985 kugeza muri 1990 na 2006 kugeza 2011.

Mu 1992 yashinjijwe icyaha cya ruswa ahita ahungira i Burayi aho yagarutse nyuma y’imyaka 9.Mu 2006 yarongeye atorerwa kuba perezida wa Peru arongera yiyunga n’ibigo by’imari ndetse anagirana ubushuti bukomeye na Leta zunze ubumwe z’Amerika.Umwaka ushize wa 2018 nibwo yongeye nanone kugaragara mu butabera kubera icyaha cya ruswa.

Mu mwaka wa 2018 uyu mugabo yahawe igihe cy’umuntu udakunzwe n’abaturage mu gihugu cye.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 17/04/2019
  • Hashize 5 years