Perezida Zuma yamaganwe bikomeye n’abahagarariye Amadini

  • admin
  • 20/05/2017
  • Hashize 7 years

Ihuriro ry’amadini ya gikirisitu muri Afurika y’Epfo ryatangaje ku mugaragaro ko rinenga ubutegetsi bwa Jacob Zuma, rinashyira hanze raporo igaragaza ko bwamunzwe na ruswa.

Iri huriro rigizwe n’amadini 36 ya gikirisitu rivuga ko iki gihugu kigana ahabi muri raporo yashyizwe ahagaragara ku wa Kane w’iki cyumweru i Soweto.

Iyi raporo yakozwe mu mwaka wose, igaruka kuri ruswa mu nzego za leta, kwigwizaho ubukire ku bantu ku giti cyabo, ubusahuzi bw’umutungo wa leta n’imikoranire irangwa hagati ya Perezida Zuma n’umuryango w’abaherwe wa Gupta wo muri Afurika y’Epfo, kugeza ubwo baba bagira uruhare rukomeye mu miyoborere y’igihugu.

Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro ry’amadini Malusi Mpumlwana, yatangaje ko ubutegetsi bwatakarijwe icyizere na rubanda kubera ubusahuzi bw’umutungo w’abaturage abategetsi wakabaye urengerwa.

Uyu muyobozi avuga ko amaze kwakira ubuhamya bwinshi bw’abantu bafitiye guverinoma ubwoba, ibyo avuga ko ari ikimenyetso cy’ikibi ndetse bitari bikwiye nyuma y’imyaka 23 igihugu kivuye muri apartheid.

Iri huriro ngo ryiyemeje kwegera ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, ANC, kugira ngo rigire icyo rikora amazi atararenga inkombe.

Mu mateka y’iki gihugu ni ubwa mbere amadini yishyize hamwe akamagana yivuye inyuma ibikorwa bibi by’umukuru w’igihugu.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 20/05/2017
  • Hashize 7 years