Perezida Zuma Yaba Yahawe Amasaha 48 yo kuva k’ubutegetsi

  • admin
  • 13/02/2018
  • Hashize 6 years

Abayobozi bishyaka ANC, riri ku butegetsi muri Afrika y’epfo ndetse n’abarwanashyaka baryo biriwe m’umwiherero kugeza ku mugoroba wo kur’uyu wa mbere bataragira icyo bageraho, ku ngingo yo gukuraho Perezida Jacob Zuma, Udashaka kuva ku butegetsi.

Abayobozi 107 bo ku rwego rwo hejuru rufata ibyemezo muri ANC bahuriye mw’ihoteri iri mu mujyi wa Pretoria kuva ku gicamunsi cyo kuwa mbere bashaka uburyo bakuraho Perezida bavuga ko amaze ku bashyira mu bibazo bitagira ingano.

Amakuru yatangajwe na radiyo televiziyo yo muri Afrika y’epfo, SABC, avuga ko hari imodoka zatwaye umukuru wa ANC, Cyril Ramaphosa zikamugeza aho Perezida Jacob Zuma akorera , bivugwa ko yari agiye ku mumenyesha ko ishyaka ryafashe icyemezo cyo kumuha amasaha 48 ngo abe yeguye ku butegetsi. Ariko ayo makuru ntaremezwa n’ubuyobozi bw’ishyaka.

Bivugwa ko Perezida Zuma naramuka yanze kwegura hakurikijwe amategeko y’ishyaka rya ANC, inzira izaba isigaye azaba ariyo gukurwa ku butegetsi biciye mu nteko nshingamategeko.

Mu cyumweru gishize , Cyril Ramaphosa umuyobozi ukomeye mu’Ishyaka rya ANC, yagiranye ibiganiro na Perezida Zuma amaso ku yandi kugira ngo barangize icyo kibazo mu nzira y’ubwumvikane . Nyamara ibyo biganiro ntacyo byavuyemwo.

Yanditswe na Niyomugabo Albert

  • admin
  • 13/02/2018
  • Hashize 6 years