Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye abarwanya ruswa mu nkiko kongera umurego

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/11/2022
  • Hashize 2 years
Image

Abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko bagera kuri 64 ni bo bamaze kwirukanwa mu kazi mu myaka 7 ishize kubera ruswa n’imyitwarire iganisha kuri ruswa.

Hagati aho ariko Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo arasaba abagize komite zo kurwanya ruswa mu nkiko kongera umurava kugira ngo ruswa icike mu bucamanza n’ubutabera bw’u Rwanda.

Ubushakashatsi bw’uyu mwaka buzwi nka Citizen Report Card bukorwa n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, bukerekana ishusho y’uko abaturage babona serivisi mu nzego zibegereye bwerekana ko 20% basanga mu nkiko hari ruswa mu gihe abagera hafi kuri 11% banenga ingamba zo kuyirwanya muri urwo rwego.

Umucamanza mu rukiko rw’ubujurire, Kaliwabo Charles avuga ko benshi mu batunga agatoki inkiko ari abatsindwa imanza.

Ku rundi ruhande ariko Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’inama nkuru y’ubucamanza Dr. Faustin Ntezilyayo asanga mu bivugwa harimo n’ukuri ari na yo mpamvu hariho komite zo kurwanya ruswa mu nkiko.

Kuva mu mwaka wa 2015 kugeza ubu Inama nkuru y’ubucamanza mu Rwanda imaze kwirukana abacamanza n’abanditsi b’inkiko 64 kubera ruswa n’imyitwarire iganisha kuri ruswa. Abagize komite zo kurwanya ruswa mu nkiko bavuga ko biyemeje guhashya ruswa muri bagenzi babo.

Komite zivuguruye zo kurwanya ruswa mu nkiko zatangijwe ku mugaragaro mu kwezi kwa kane uyu mwaka. Abayobozi bazo kuri uyu wa Gatanu bakaba bagiranye ibiganiro na Perezida w’urukiko rw’ikirenga abasaba kongera ikibatsi mu rugamba rwo kurwanya ruswa mu bucamanza n’ubutabera muri rusange.

 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/11/2022
  • Hashize 2 years