Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagaragaje ko umubare w’imanza zaciwe wazamutse

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/09/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Mu mwaka w’Ubucamanza wa 2023/2024, umubare w’imanza zaciwe wiyongereye ku kigero cya 44% ugereranyije n’imyaka itanu ishize kuko zavuye kuri 76.346 mu 2019/2020, zigera kuri 109.691 mu 2023/2024.

Iyi mibare yagarutsweho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Nzeri 2024, ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa 2024/2025, mu gikorwa cyabereye ku Cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga.Iki gikorwa ngarukamwaka kimurikirwamo ibyagezweho mu mwaka w’ubucamanza urangiye ndetse no kurebera hamwe ibyitezwe mu myaka iri imbere. Cyitabiriwe n’abacamanza, abavoka, abakozi b’inkiko ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yagaragaje ko umubare w’imanza zaciwe wazamutse ku kigero cya 44% ugereranyije n’imyaka itanu ishize.

Ati “Imanza 109.691 zaciwe mu 2023/2024, zivuye kuri 76.346 mu 2019/2020. Mu rwego rwo guhangana n’ibirarane by’imanza, twashyizeho ingamba zinyuranye zatumye umubare w’imanza ziri mu nkiko ugabanuka, uva kuri 56.379 mu mwaka wa 2022/2023, ugera kuri 44.799 muri uyu mwaka turangije.”

Dr Ntezilyayo Faustin yavuze ko mu mwaka w’ubucamanza wa 2024-2025 hazashyirwa imbaraga mu bufatanye bw’inzego zose.

Ati “Ntibishoboka kugerwaho hatabaye ubufatanye busesuye cyane cyane hagati y’inzego ziri mu runana rw’ubutabera.’’

Umushinjacyaha Mukuru, Angelique Habyarimana, yavuze ko mu cyerekezo cy’Igihugu ubutabera buzakomeza gutangwa bunoze kandi bwihuse.

Ati “Amadosiye yaregewe inkiko 46.018, yari akurikiranywemo abantu 61.610. Abari bafunze muri yo 29.559, bingana na 48%. Abantu 32.051 bakurikiranwe badafunze, bo bangana na 52%.’’

Habyarimana yagaragaje ko hakenewe ingamba mu kugabanya urubyiruko ku buryo abakora ibyaha bagabanuka.

Yakomeje ati “Turebye ikigero cy’abakurikiranwa n’IUbushinjacyaha Bukuru, byagaragaye ko abagera kuri 46,7% bari hagati y’imyaka 18 na 30, bivuga ko abantu bagera kuri 78% by’abakurikiranwa bose bari munsi y’imyaka 40.”

Ubushinjacyaha bwasanze mu mwaka ushize hari ibyaha bibiri biza ku isonga mu byakozwe cyane, ari byo ubujura no gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, byihariye 57% y’ibyaha byose byakozwe.

Dosiye zakirwa n’Ubushinjacyaha zariyongereye ku kigero kiri hejuru kuko guhera mu 2017/2018 zavuye ku 43.226, zigera ku 90.079 mu 2023/2024.


  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/09/2024
  • Hashize 2 weeks