Perezida w’u Bushinwa yoherereje Perezida Kagame ubutumwa bumushimira

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yoherereje mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ubutumwa bumushimira ko yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, muri manda y’imyaka itanu iri imbere.Mu butumwa Xi Jinping yashyize ku rubuga rwa X, yashimangiye ko azakomeza guharanira ko ibihugu byo bifatanya muri gahunda zigamije iterambere.

Yagize ati: “Mfite ubushake bwo gukorana nawe, Nyakubahwa Perezida, mu gufatanya kwagura imikoranire yacu mu bya politiki, ubufatanye buruseho mu nzego zitandukanye no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, ukagera ku rwego ruruseho.”

U Rwanda n’u Bushinwa ni ibihugu bifitanye umubano w’imyaka myinshi kandi wageze kuri byinshi.

Muri Gashyantare uyu mwaka bwohereje uhagarariye inyungu zabwo mu by’umutekano (Defence Attaché), Captain Li Dayi, aba uwa mbere muri Ambasade yabwo mu Rwanda.

Abakozi muri za Ambasade bitwa Defence Attaché baba ari abasirikare bashinzwe kureba uko imikoranire mu bya gisirikare hagati y’igihugu bahagarariye n’icyo bakoramo ihagaze.

U Rwanda n’u Bushinwa n’ibihugu bifitanye umubano w’imyaka isaga 50, kandi wageze kuri byinshi. Ibihugu byombi bifatanya mu rwego rw’ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga, guteza imbere ibikorwa remezo n’ibindi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/07/2024
  • Hashize 2 months