Perezida w’u Buhinde yifurije u Rwanda isabukuru nziza yo Kwibohora
- 03/07/2016
- Hashize 8 years
Perezida w’u Buhinde Pranab Mukherjee kuri iki cyumweru yifurije u Rwanda n’Abanyarwanda isabukuru nziza yo Kwibohora ibaye ku nshuro ya 22.
Mu butumwa yohereje Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize ati”Njye ubwanjye n’abaturage b’u Buhinde twishimiye kukwifuriza wowe ubwawe, guverinoma n’Abanyarwanda umunsi mwiza wo Kwibohora.” Yakomeje ati” Mu gihe twibuka imyaka 22 ishize Jenoside ikorewe Abatutsi, u Buhinde bukomeje kwifatanya n’u Rwanda mu kubaka igihugu gishingiye kuri demokarasi amahoro n’ubutabera.” Perezida Mukherjee yashimangiye ko umubano n’ubufatanye bw’u Rwanda n’u Buhinde haba mu karere no ku rwego mpuzamahanga bikomeje gukomera, kandi ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya ku bw’inyungu z’abaturage.
Perezida w’u Buhinde yifurije Paul Kagame ubuzima bwiza, iterambere n’uburumbuke kandi ibyo byose bikagera no ku Banyarwanda. U Rwanda n’u Buhinde bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku bucuruzi uburezi, ubukerarugendo, ubuvuzi n’ibindi. Mu mwaka wa 2013, imishinga y’Abahinde baba mu Rwanda yinjije amadolari ya Amerika asaga miliyoni 35 mu mishinga 12. Muri 2012 yinjije asaga miliyoni 47 z’amadolari mu gihe muri 2011 imishinga 10 yinjije miliyoni 127 z’amadolari harimo sosiyete ya Airtel yinjijemo agera kuri miliyoni 102 z’amadolari. Kuri ubu mu Rwanda habarizwa Abahinde barenga 2000 bakora mu nzego zitandukanye.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw