Perezida w’Angola yongeye gutumira Perezida Paul Kagame na Museveni mu nama y’igitaraganya
- 01/02/2020
- Hashize 5 years
Ibihugu by’u Rwanda na Uganda birasubira muri Angora kuri iki cyumweru tariki 02 Gashyantare 2020 mu biganiro bigamije gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’umubano umaze iminsi utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda.
Perezida w’Angola, João Laurenço yongeye gutumira Perezida wa Repubulika w’u Rwanda, Paul Kagame, Yoweri Museveni wa Uganda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu nama y’igitaraganya .
Nk’uko bigaragara kuri Twitter ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola (MOFA), iyi nama izabera i Luanda iziga ku mutekano ndetse n’umubano w’akarere.
Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko iyo nama ya gatatu yiga kuri icyo kibazo izaba irimo abahagarariye ibihugu by’u Rwanda na Uganda ndetse n’abahuza b’impande zombi ari bo Perezida wa Angola João Lourenço, na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu nama yaherukaga Perezida Kagame w’u Rwanda na Perezida Museveni wa Uganda bari bashyize umukono ku masezerano yo gukemura ibibazo bimaze iminsi bishyamiranyije u Rwanda na Uganda.
Iyo nama yari yabaye ku’ itariki 21 Kanama 2019, aho yigaga ku mutekano n’ubufatanye mu karere, ikaba yari iya kabiri .
Iyo nama yari yitabiriwe na Perezida Kagame, João Lourenço wa Angola, Perezida Yoweli Museveni wa Uganda, Felix Tshisekedi wa DR Congo na Sassou Nguesso wa Congo Brazaville.
Iyo nama yahuje abo baperezida yabayemo gushyira umukono ku masezerano y’ubwumvikane mu gukemura amakimbirane hagati y’abaturanyi, u Rwanda na Uganda.
Mu kiganiro bahaye itangazamakuru icyo gihe nyuma yo gusinya ayo masezerano, Perezida Kagame yashimiye Perezida Lourenço na Tshisekedi mu kumwunga na Museveni.
Icyo gihe yavuze ko muri ibyo biganiro habayeho umwanya wo kuganira mu buryo burambuye ibibazo u Rwanda rufitanye na Uganda, yizeza ko amasezerano yasinywe azafasha cyane mu kubivugutira umuti.
Yagize ati, “Ndashima mbikuye ku mutima abayobozi ba Angola na DR Congo ku murava wa kivandimwe bagize mu kudufasha kubonera umuti ibibazo bya Uganda n’u Rwanda.”
Perezida Kagame yanavuze ko bidakomeye cyane gukemura ibibazo bihari, avuga ko bishobora gusaba igihe runaka ariko ko bishimishije kuba iyi ntambwe ikomeye itewe.
Ati, “Nta kibazo mbona mu kuba u Rwanda rwakorana na Perezida Lourenço, Perezida Tshisekedi ndetse by’umwihariko na Perezida Museveni mu gukemura ibibazo nk’uko twabyiyemeje.”
Mu bihe byashize u Rwanda rwashinje Uganda gufasha abashaka guhungabanya umutekano warwo, ari na ko ihohotera ikanakorera iyicarubozo Abanyarwanda bajya muri Uganda.
U Rwanda rwasobanuye ko ari yo yabaye intandaro yo kugira inama abaturage barwo yo kutajya muri Uganda, mu gihe Uganda yagaragazaga ikibazo cyo kuba ibicuruzwa byayo bitinjira mu Rwanda.
Perezida Kagame muri iki kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Angola, yavuze ko gukemura ibibazo impande zombi zifitanye ari ikintu cyiza mu mikoranire y’ibihugu byombi.
Ati, “Iyo ufite umupaka ufunguye, uba ufite ibicuruzwa n’abantu. Iyo uteje ikibazo gituma abantu batambuka umupaka uba ufunze umupaka ku bantu n’ibicuruzwa.”
Perezida Kagame yavuze ko amasezerano yasinywe atanga umurongo w’ikemurabibazo usobanutse, avuga ko ibibazo bigomba gukemurwa byose uko byakabaye, nta gutoranya.
Yavuze ko iyo ubucuruzi bwambukiranya imipaka buhagaze, abantu ntibambuke imipaka, abambutse bagatabwa muri yombi, bibangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.
Ati, “Tugiye gukemura ibi bibazo. Nitubikemura byose uko byakabaye tuzagera aho twifuza kugera.”
Salongo Richard Muhabura.rw