Perezida w’Amerika Obama yemeko yakoze ikosa ribi nyuma y’urupfu rwa Muammar Gaddafi 2011

  • admin
  • 12/04/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Obama na Muammar Gaddafi (Amafoto internet)

Perezida Obama yemeye ko kuba ataragize icyo akora nyuma y’ibitero Amerika yagizemo uruhare muri Libya byahiritse Muammar Gaddafi muri 2011 ari ikosa ribi kurusha ayandi yakoze mu gihe cy’ubuyobozi bwe.

Perezida Obama yavuze ko kugaba ibitero muri Libya byari ngombwa ariko kuba yarananiwe kugira icyo akora nyuma yabyo ari ikintu yicuza. Ibi Obama yabitangaje asubiza ibibazo yabazwaga na televiziyo Fox News.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’ibindi bihugu zagabye ibitero muri Libya bigamije kurinda abasivile mu mvururu zo muri 2011.

Nyuma y’aho perezida wa Libya Muammar Gadhafi yishwe, iki gihugu cyabaye isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro n’ukwigabanya mu nteko na guverinoma by’iki gihugu, nk’uko BBC yabitangaje. Amakosa Obama yicuza aravuguruza ibyo yari yavuze mu kiganiro yagiranye na The Atlantic mu kwezi gushize aho yayegekega ku bihugu nk’u Bwongereza n’u Bufaransa avuga ko ari byo byayoboye ibitero muri Libya’ ntibibashe kugira icyo bikora nyuma y’urupfu rwa Gaddafi.

Yanditswe na Eddie Mwerekande/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/04/2016
  • Hashize 8 years