Perezida wa Tanzania yavuze kuri gari ya moshi izahuza Tanzania n’u Rwanda
Kuri uyu wa Kane taliki ya 9 Ukuboza 2021 ni umunsi udasanzwe ku gihugu cya Tanzania kuko wizihijweho isabukuru y’imyaka 60 icyo gihugu cyitwaga Tanganika cyabonyeho ubwigenge nyuma y’imyaka 71 gikoronijwe n’ibihugu biririmo u Budage bwaje gusimburwa n’u Bwongereza.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri taliki ya 8 Ukuboza, Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania Samia Suluhu Hassan, yagejeje ijambo ku baturage ba Tanzania ritegura iyo sabukuru y’imyaka 60 icyari Taganyika cyavuye mu maboko y’abakoloni.
Yagarutse ku iterambere ryagezweho mu myaka 60 ishize mu nzego zinyuranye, ari na ho yagarutse ku mihanda ya gari ya moshi yubatswe n’iri mu mishanga yo kubakwa harimo umuhanda uzaba uhuza Tanzania n’ibindi bihugu birimo n’u Rwanda.
Uwo muhanda ni uwa Isaka-Kigali uzaba uhuza u Rwanda na Dar es Salaam muri Tanzania, ukazaba ufite ibirometero 571 ndetse ukaba witezwe no kuzakomereza no mu bindi bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi.
Kuva ku ruhande rwa Tanzania ukagera mu Rwanda byitezwe ko uwo muhanda uzuzura utwaye akayabo ka miliyari 3.6 z’amadorari y’Amerika.
Mu gihe umushinga watangiye ku ruhande rwa Tanzania, u Rwanda na rwo rukomeje imyiteguro yo gucumbukura imirimo irureba igihe izaba igeze ku Rusumo; ibilometero 116 biva ku Rusumo kugera i Kigali-Masaka byiyongeraho ibindi bilometero 18 bigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera bisaba u Rwanda akayabo ka miliyari 1.3 z’amadolari y’Amerika.
Mu butumwa banyuze kuri Televiziyo y’Igihugu no ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Suluhu yabwiye abaturage ba Tanzania ko mu myaka 60 ishize Igihugu cyagaragayemo impinduka zitandukanye kandi urugendo rw’iterambere rukomeje.
Yashimangiye ko abaturage ba Tanzania bafite impamvu zose zatuma baterwa ishema n’Igihugu cyabo aho baba baherereye mu bice bitandukanye, agira ati: “Ni ukuri ko tutaragera aho twifuza kugera, ariko nanone aho turi haruta kure aho twari turi ubwo twabonaga ubwigenge. Uko biri kose ibyo twagezeho mu myaka 60 ishize y’ubwigenge bwacu biraruta ibyo twari dufite mu gihe cy’ubukoloni.”
Yagaragaje ibyagezweho ahereye ku mutekano no kurinda ubusugire bw’Igihugu, kubaka ibikorwa remezo bigezweho birimo kongera imihanda ya kaburimbo, amato, imihanda ya gari ya moshi n’ibindi.
Aho ni ho yakomoje ku muhanda wa gari ya moshi watangiye kubakwa uzahuza Tanzania n’ibihugu by’abaturanyi birimo n’u Rwanda.
Ati: “Mu gihe cy’ubwigenge Tanganyika yari ifite umuhanda wa gari ya moshi wa kilometero 2500 waje kongerwaho ibilometero bisaga 200; ikindi kandi twabashije kubaka umurongo wa Tazara ndetse n’undi ugezweho (standard gauge railway) turi kubaka uzaduhuza n’ibihugu by’abaturanyi.”
Mu mwaka wa 2018 ni bwo u Rwanda na Tanzania byasinyanye bwa mbere amasezerano yo kubaka uwo muhanda wa Gari ya moshi uzaba uhuza u Rwanda na Dar es Salaam unyuze ahitwa Isaka mu majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Tanzania.
Byitezwe ko mu gihe Gari ya Moshi yageze mu Rwanda izagabanya hejuru ya 40% by’igiciro cy’ubwikorezi bw’ibicuruzwa n’igihe ubusanzwe bigerera i Kigali.
Umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 wabaye kuri uyu wa Kane aho witabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu barimo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta n’abandi banyacyubahiro.