Perezida wa sena yavuze ko Jean de Dieu Mucyo asigiye umurage mwiza abanyarwanda

  • admin
  • 08/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma Senateri Jean de Dieu Mucyo, Perezida wa sena Bernard Makuza, yagarutse ku murage mwiza uyu musenateri asigiye abanyarwanda, wo kwiyoroshya, kwitanga ndetse no gukorana umurava akazi ke.

Senateri Mucyo yitabye Imana mu buryo butunguranye kuwa 3 Ukwakira 2016, nyuma yo kugwa ku ngazi z’inyubako y’Inteko ishinga amategeko, agana mu biro yari asanzwe akoreramo.

Mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma mu ngoro y’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2016, Perezida wa Sena Bernard Makuza yavuze ko Sena ndetse n’u Rwanda muri rusange babuze umuyobozi waranzwe n’imyitwarire ikwiye kubera abandi urugero.

Yagize ati “Ni igihombo gikomeye ku muryango we ndetse no kuri Sena, tuzahora tumwibukira ku murava n’ubwitange yakoranaga akazi ke, gufatanya n’abandi, kwiyoroshya, kujya inama, n’ubupfura ni wo murage asize..”

Perezida wa Sena yasabye umuryango we kwihangana no kudaheranwa n’agahinda, abizeza ko Sena izababa hafi.

Nyuma yo kumusezeraho bwa nyuma mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko, umuhango wakomereje muri kiliziya gatolika ya Regina Pacisi Remera, asomerwa Misa yo kumusezeraho bwa nyuma.

Musenyeri Filipo Rukamba wasomye Misa yo ku musezeraho nawe yagarutse ku butwari bwamuranze mu mirimo itandukanye yakoze, asaba ko n’abandi bamwigiraho

Senateri Jean de Dieu Mucyo yaherekejwe bwa nyuma n’abantu benshi cyane, barimo abasenateri bakoranaga, abandi bayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, ndetse n’izindi nzego zitandukanye.

Binyuze mu butumwa bwatanzwe na Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Tugireyezu Venantie, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Senateri Mucyo.

Asoma ubu butumwa, Minisitiri Tugireyezu yagize ati “Umuryango wa Perezida Paul Kagame wababajwe cyane n’urupfu rwa Nyakwigendera Senateri Mucyo waranzwe n’umurava mu kazi ke.Paul Kagame n’umuryango we ngo bifatanyije n’umuryango we mu gihe cy’akababaro urimo, babifuriza kwihangana no gukomera”.

Umurage wo kwiyoroshya Senateri Mucyo yasigiye abanyarwanda kandi wagarutsweho na Perezida Paul Kagame, mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma, wabaye kuwa Kane tariki ya 6 Ukwakira 2016.

Yagize ati “Mucyo yari umuyobozi mwiza wuzuza inshingano ze, ku buryo ndetse atari wa wundi wiremerezaga cyane nk’ibyo rimwe na rimwe tujya tubona.Yari umuntu muzima, yari umuyobozi mwiza, nagira ngo dukoreshe uyu mwanya tumwibuke kandi tumushimire.”









Perezida wa sena yavuze ko Jean de Dieu Mucyo asigiye umurage mwiza abanyarwanda
Yanditswe na Muhabura.rw

  • admin
  • 08/10/2016
  • Hashize 8 years