Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yahawe igihembo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahawe igihembo, ashimirwa uruhare rwe mu gushyigikira no guteza imbere abanditsi bo ku mugabane wa Afurika.

Ni mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika urimo kwizihirizwa i Dakar muri Senegal guhera tariki ya 7 kugera tariki ya 11 Ugushyingo 2021.

U Rwanda rwatumiwe nk’Igihugu cy’Icyubahiro muri uyu Munsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika urimo kubera muri Sénégal kubera uruhare rugaragaza mu gushyigikira ibikorwa by’inganda ndangamuco cyane cyane mu ruganda rw’ubwanditsi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard witabiriye iyo gahunda yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika Hon. Bamporiki Edouard ahagarariye u Rwanda, yagize ati: “Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu cyerekezo cy’impinduka, yafashe iya mbere mu guteza imbere inganda ndangamuco by’umwihariko uruganda rw’ubwanditsi kuko ari icyiciro cya ngombwa cyane. Ndashimira Guverinoma ya Sénégal yatumiye u Rwanda nk’Igihugu cy’Icyubahiro mu kwizihiza uyu munsi mukuru. Ubu butumire buragaragaza ubufatanye bw’ibihugu byombi bushingiye ku bucuti butajegajega n’ubufatanye bw’abaturage bacu.”

Umunsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika watangiye kwizihizwa tariki ya 7 Ugushyingo 1992, biturutse ku bufatanye bw’Ishyirahamwe Nyafurika ry’Abanditsi (Panafrican Writers Association – PAWA), kuva icyo gihe abanditsi b’Abanyafurika bakomeje gukorera hamwe ngo ubwanditsi bwabo bugire ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/11/2021
  • Hashize 2 years