Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye abo banyacyubahiro bose babashije kugera mu Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

Kuva ku Gikomangoma (Prince) cy’u Bwongereza Chales ukagera ku Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani witabiriye nk’umushyitsi wihariye, u Rwanda rwakiriye Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM 2022).

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye abo banyacyubahiro bose babashije kugera mu Rwanda ubwo afatanyije na Madamu Jeannette Kagame babakiraga ku meza bagasangira ku mugoroba wo ku wa Kane.

Perezida Kagame yagize ati: “Ndashimira buri umwe wese wabashije gukora urugendo akagera hano. Ni iby’agaciro gakomeye kuri twe. Ndabashimira ko mwakomeje kubana natwe mu bibi no mu byiza byazanye n’ibihe by’icyorezo.”

Perezida Kagame yasobanuye ko guhera mu mwaka wa 2020, buri gihugu kigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) cyahuye n’ingorane zitandukanye zishamikiye ku cyorezo, ndetse zikaba zaranakoze no ku muryango ubwawo.

Ati: “Ibihe by’icyorezo byatubereye bibi mu mateka, ariko nanone byatweretse agaciro k’ubufatanye n’umuryango. Ntidushobora gutera imbere tutabanje gukorera hamwe.”

Perezida Kagame yakomeje ashimira Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, abayobozi b’Imiryango Mpuzamahanga n’abandi banyacyubahiro, icyizere bakomeje kugirira u Rwanda rukaba rwakiriye Inama ya CHOGM ndetse rukaba runagiye kuyobora Commonwealth mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

By’umwihariko yashimiye abashyitsi bihariye barimo Emir wa Qatar baje gufasha kwagura ibiganiro no kunonosora imyanzuro ifatirwa muri iyo nama.

Ati: “Ubwitabire bwanyu no kuba muhari, byerekana ko Commonwealth ifite uruhare runini mu gushyiraho gahunda y’Isi yose. Nyiricyubahiro Sheikh Tamim Bin Hamad ni inshuti akaba n’umufatanyabikorwa wa benshi muri twe. Igihugu cye gifitanye umubano w’amateka na Commowealth. Nta wundi muntu nari gutekereza gutumira nk’umutuirwa w’icyubahiro wa Commonwealth muri iri joro.”

Ku wa Kane, Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bahuriye mu nama ya mbere yiga ku bucuruzi mu Muryango wa Commonwealth, izindi nama zibahuza zikaba zikomeza kuri uyu wa Gatanu kugeza ku Cyumweru.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/06/2022
  • Hashize 2 years