Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri iki cyumweru ni bwo Isi yose yifatanyije n’u Rwanda gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Igikorwa nyamukuru cyo gutangiza ibikorwa byo kwibuka cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi 250.
Urumuri rw’icyizere rwakongejwe n’Umukuru w’Igihugu afatanyije na Madamu Jeannette Kagame, ruzamara iminsi 100, akaba ari igikorwa cyakurikiye kunamira no guha icyubahiro inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe muri iyo minsi mu 1994.
Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa barimo Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bifatanyije n’u Rwanda, Abayobozi b’Imiryango Mpuzamahanga n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo.
Mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa barimo uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nikolas Sarkozy; Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo; Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria; Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.
Nanone kandi hitabiriye Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, uwa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, Perezida w’Ibirwa bya Maurice Prithvirajsing Roopun, Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina, Perezida wa Mauritania Mohamed Ould Ghazouani, n’abandi.
Abandi banyacyubahiro baje kwifatanya n’u Rwanda muri ibi bihe harimo Perezida wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika y’Uburazirazuba Salva Kiir waraye ageze I Kigali, ndetse na Perezida wa Isiraheli Isaac Herzog waje mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.
Abandi baraye mu Rwanda barimo Bill Clinton wabaye Perezida w’Amerika Perezida wa Repubulika ya Santarafurika Faustin-Archange Touadéra n’abandi.
Insanganyamatsiko yo Kwibuka 30 muri uyu mwaka igira iti: “Kwibuka twiyubaka.”
Ku rwego rw’Igihugu, Icyumweru cy’Icyunamo cyatangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu gihe igikorwa cyo kwibuka cyakomereje muri BK Arena ari na ho habera Umugoroba wo Kwibuka.
Hari n’ibindi bikorwa byongera gusubukurwa nyuma y’imyaka ine bihagaritswe kubera icyorezo cya COVID-19 nk’Urugendo rwo kwibuka rugomba gukorwa n’abatarenga 3000.