Ni ubutumwa yagejeje ku bayobozi bashya barahiriye imirimo mishya baherutse gushingwa, abibutsa uko urubyiruko rutabereyeho gukurikira, bidashingiye ku myaka ahubwo ruhabwa inshingano.
Abo bayobozi barahiye ni Maj. Gen. Albert Murasira, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari Jeanine Munyeshuri na Sandrine Umutoni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko.
Yagize ati: “Abamaze kurahira abagore babiri icyo mbivugira ni uko bari mu babyiruka, mu bakura n’umugabo umwe, impamvu abagore bari mu babyiruka, bari mu bakura biba byakozwe mu buryo bugenderewe kwifuza guha inshingano urubyiruko ngo bakure bumva ko badakurikira gusa bumve ko ahubwo bakwiye no kuyobora mu bikorwa bitandukanye byubaka Igihugu cyacu”.
Perezida Kagame yashimiye abamaze kurahira muri uwo muhango, ndetse avuga ko ari ibisanzwe.
Ati: “Ariko ni ibisanzwe, aba bashinzwe imirimo bagiye gukorera igihugu cyacu, bari basanzwe bafite n’indi mirimo cyangwa se barayigeze n’ikindi gihe. Aruko ntawabura kwibutsa ko imirimo iri kuri uru rwego iba igamije kugira ngo abantu bafate inshingano kuri bo ubwabo, ku bo bayobora ikibisumba kibaba ko tuba dukorera igihugu cyacu”.
Mu rubyiruko twari dufitemo Minisitiri muto, ukura ariko nifuzaga ko tugiramo n’umudamu, ndibwira ko urubyiruko rwacu, ari abakobwa, abahungu, abagabo, abagore bazabibonamo, ariko si uko umwe ari umugore undi umugabo mu nshingano zabo, ahubwo bagomba kubibonamo mu bikorwa.
Ibikorwa bijyanye n’uko ababikoramo, ababiyoboramo abandi bari muri ya myaka navugaga aho na bo ubwabo bari mu rwego rw’urubyiruko kugira ngo bigaragaze ko abagomba gufata inshingano hakiri kare batagomba kuba ari abo mu myaka nk’iyacu ahubwo n’abato bakwiye kubibyirukiramo, bakabikuriramo bikaduha icyizere ejo hazaza kuko buri wese uko tugenda hari abagenda bagera ikirenge mu cyacu ni byiza ko byagira iyo ntera”.
Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ari ibisanzwe kandi gufata inshingano bigomba kuba umuco uhera mu bato.
Ati: “Cyane cyane gufata inshingano, kugira imico yubaka, iyobora ntabwo ari iby’abakuru ahubwo bikwiye guhera ku batoya”.
Ibisigaye muzabisanga mu kazi ni ibsanzwe gusa aho mugiye wenda akazi kariyongera si nk’ako bamwe muri twe tutigeze twumva, tubona ariko wageramo ugahita ufata umurongo. Kuri mwe biroroshye mufite aho muva n’aho mujya hari abandi musanze mukorana na bo”.