Perezida wa Rayon Sport ari mu maboko ya Polisi

  • admin
  • 06/06/2017
  • Hashize 8 years

Kimenyi Vedaste, Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports,ari maboko ya Polisi aho akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa leta mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) akorera.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yemeje ifatwa ry’uyu muyobozi ndetse anavuga ko dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

Sp Emmanuel yanavuze ko uyu Kimenyi akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa leta.

Kimenyi Vedaste Ushinzwe kubakisha imiyoboro y’amashanyarazi ku rwego rw’igihugu muri REG, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo.

Kimenyi yemejwe nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports muri Mata 2016, atowe mu Nama idasanzwe y’Umuryango wa Rayon Sports yitabiriwe n’abanyamuryango 87 muri 306 bemewe.

Ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 06/06/2017
  • Hashize 8 years