Perezida wa Madagascar n’uwa Seychelles bazitabira irahira rya Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/08/2024
  • Hashize 1 month
Image

Perezida wa Madascar Andry Rajoelina na Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan batangaje ko bazitabira ibirori by’irahira rya Perezida wa Repubulikay’u Rwanda Paul Kagame, ku wa 11 Kanama 2024 bizabera kuri Stade Amahoro.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kanama 2024, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Madagascar byemeje ko Perezida Andry Rajoelina azitabira ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame.

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina n’umufasha kandi baje mu Rwanda mu kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’Isi mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu Mukuru w’Igihugu gisanzwe gifitanye umubano n’u Rwanda, yaherukaga i Kigali muri Kanama 2023, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yahagiriye.

Kuri rundi ruhande kandi Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, byatangajwe ko azifatanya n’abandi Bakuru b’Ibihugu bategerejwe i Kigali mu birori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame watorewe kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Perezida Wavel Ramkalawan yari yatangaje ko yishimiye intsinzi ya Kagame Paul uherutse gutorwa ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ku majwi 99.18%, agaragaza ko bishimangira icyizere gikomeye Abanyarwanda bafitiye imiyoborere ye myiza.

Abo Banyacyubahiro batangaje ko bazitabira irahira rya Perezida Kagame, biyongereye ku Mugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Kainerugaba Muhoozi na we wemeje ko azitabira ibyo birori.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/08/2024
  • Hashize 1 month