Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko atazongera kwiyamamariza

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/07/2024
  • Hashize 5 months
Image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 46 Joe Biden, yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka. Ni amatora yari kuzamuhanganisha na mugenzi we Donald Trump uhagarariye Ishyaka ry’Abarepubulikani.

Ibi bibaye nyuma y’igitutu Biden yashyirwagaho na bagenzi be bakomoka mu ishyaka rimwe ry’Abademukarate cy’uko ku myaka ye (81) yari akwiriye ikiruhuko aho guhatanira inshingano zikomeye nk’izo kuyobora Igihugu.

Perezida Biden kandi yahise atangaza Visi Perezida we Kamala Harris nk’Umukandida Perezida wahagararira Ishyaka ry’Abademukarate mu matora y’Umukuru w’Igihugu, agahangana na Donald Trump wamaze kwemezwa n’Ishyaka ry’Abarepubulikani.

Perezida Biden yatangiye gushyirwaho igitutu nyuma yo kugaragaza intege nke mu kiganiro mpaka yagiranye na Donald Trump, uyu wanamushinjaga ko imyaka agezemo atagifite imbaraga zo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, dore ko ari we muperezida ukuze mu mateka y’iki gihugu.

Mu bindi yamunze harimo kuba kuri manda ye (Biden) Amerika itabashije kwitwara neza mu guhosha Intambara zirimo ihanganishije Uburusiya na Ukraine, Israel n’Umutwe wa Hamas ndetse n’izindi, mugihe Trump we yagaragazaga ko ingoma ye yaranzwe n’amahoro.

Nyuma yo kwigwiza abakunzi ndetse n’ikusanyabitekerezo rikagagaragaza ko Trump yamaze kwanikira Biden mu gushyigikirwa, Abagize Ishyaka ry’Abademukarate ubwabo basabaga ko Biden yareka kwiyamamaza hagashakwa undi mukandida wamusimbura guhangana na Trump.

Ubwo yasezeraga ku Banyamerika, Biden yagaragaje byinshi igihugu cye cyagezeho kuri manda ye, abashimira ubufatanye bamugaragarije, ndetse anabasaba kuzashyigikira undi mukandida Ishyaka rye rizagena ngo ahangane na Trump, mu gihe kandi yagaragaje ko yifuza ko uyu mukandida yaba Kamala Harris wari usanzwe ari Visi Perezida we.

Joe Biden amaze igihe kinini muri politiki ya Amerika kuko yaabaye Visi Perezida w’iki gihugu (2009-20217) kuri manda za Perezida Barack Obama. Yanabaye Umusenateri uhagarariye Leta ya Delaware kuva 1973 kugeza mu 2009.

Amatora ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika azaba tariki 5 Ugushyingo 2024.

Perezida Biden yatangaje Visi Perezida we Kamala Harris nk’Umukandida Perezida wahagararira Ishyaka ry’Abademokarate mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/07/2024
  • Hashize 5 months